Juba: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe na Loni-AMAFOTO

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 9 December 2017 Yasuwe: 395

Ingabo z’u Rwanda, zo muri Rwanbatt1, ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Juba muri Sudani y’Epfo (UNMISS), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017 bambitswe imidali y’ishimwe mu kubungabunga amahoro.

Umuhango wo kwambika imidali Ingabo z’u Rwanda wayobowe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, David Shearer.Iyi Ntumwa ya Loni yashimye akazi kakozwe n’Ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu butumwa zirimo, zikarinda umutekano w’abaturage muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati “Ndashimira umuhate wa buri wese uri hano, nkanashima akazi kanoze mwakoze hano muri Sudani y’Epfo. Umuhate n’ubunyamwuga bwanyu bwarigaragaje bidasubirwaho kandi mwatanze umusanzu ukomeye muri UNMISS.”

Yakomeje avuga ko imidali bambitswe igomba no kubabera ikimenyetso cy’uko bahagarariye neza igihugu cyabohereje mu butumwa bw’amahoro, na Loni ubwayo bakoreraga.

Mu muhango wo kwambika imidali Ingabo z’u Rwanda wanitabiriwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Frank Kamanzi Mushyo.



Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hawaii bakutse imitima kubera ubutumwa bakiriye bubateguza ko hagiye...

Abatuye Hawaii, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika,...
15 January 2018 Yasuwe: 193 0

Amerika: Umusozi watabye abantu , 13 nibo byamaze kumenyekana ko bapfuye...

Abantu 13 bahitanywe n’imisozi yabaguyeko kubera imvura nyinshi yaguye mu...
10 January 2018 Yasuwe: 770 0

Afurika y’ Epfo: Impanuka ya gari ya moshi yakomerekeyemo abantu...

Abakora mu nzego z’ubutabazi bw’igitaraganya muri Afurika y’Epfo baravuga ko...
9 January 2018 Yasuwe: 114 0

Umugabo yamenyesheje polisi ko agiye kwica Perezida Trump ntakabuza

Leta zunze ubumwe z’ Amerika yatangaje ko irimo kwiga ku kibazo cy’ umugabo...
6 January 2018 Yasuwe: 689 0

Bisi yahirimye ahantu bivugwa ko haba amashitani ihitana ababarirwa muri...

Abantu batari munsi 48 bapfuye ubwo imwe muri bisi nini zitwara abagenzi...
3 January 2018 Yasuwe: 1817 0

Uwarokotse impanuka ya bisi yahitanye abantu 36 yavuze uko byari...

Abantu 36 barapfuye abandi 11 barakomereka ubwo bisi yavaga Busia...
3 January 2018 Yasuwe: 1384 0