skol
fortebet

Mozambike: Inyeshyamba ziyitirira idini rya Islam zafashe umujyi ukomeye

Yanditswe: Monday 23, Mar 2020

Sponsored Ad

Inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zivuga ko zirwana intambara ntagatifu, zafashe umwe mu mujyi y’ingenzi muri Mozambique, ni umujyi uri hafi y’aho kompanyi zo mu mahanga ziri gukora umushinga wa gazi wa miliyari $60.

Sponsored Ad

Aba barwanyi bateye umujyi wa Mocimboa da Praia mu ijoro ryakeye bafata ikigo cya gisirikare bahashinga ibendera ryabo nk’uko polisi ibitangaza.

Polisi ivuga ko ifatanyije n’ingabo bagabye igitero cyo guhangana n’aba barwanyi.

Nibwo bwa mbere aba barwanyi bavuga ko bari mu ntambara ntagatifu bateye bagafata umujyi munini muri Mozambique.

Ubusanzwe batera uduce tw’icyaro cyangwa ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi by’abaturage.

Abaturage bakutse umutima bavuga ko aba barwanyi bafunze inzira zose zisohoka muri uyu mujyi.

Ikinyamakuru kigenga Moz24h gisubiramo amagambo y’umwe mu bahatuye wagize ati: "Bari kujyana abantu ku musigiti bakabafungiranamo".

Mu myaka itatu ishize, abantu babarirwa mu magana barishwe abagera ku bihumbi bava mu byabo kubera ibitero by’izi nyashyamba mu gace k’amajyaruguru ya Mozambique kitwa Cabo Delgado.

Igisirikare cya leta ntikirashobora kurandura izi nyeshyamba nubwo kifashishije kompanyi ya gisirikare yo mu Burusiya.

Aba barwanyi ubwabo biyita al-Shabab, nubwo bitazwi neza niba hari aho bahuriye n’umutwe witwa gutyo uba muri Somalia.

Cabo Delgado ni kamwe mu duce dukennye kurusha utundi muri Mozambique, ariko gakungahaye ku mutungo kamere utarakorwaho.

Mu 2010, Mozambique yavumbuye gazi nyinshi mu nyanja y’ubuhinde ku nkengero za Cabo Delgado.

Mu kwezi gushize kwa cumi, kompanyi y’Abanyamerika yitwa ExxonMobil yatangaje umugambi wayo wo gushora miliyoni $500 mu kubaka ibikorwa bizafasha gutunganya iyo gazi.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa