skol
fortebet

Mu ntara y’ Iburengerazuba inkuba yishe babiri abandi ibasiga ari intere

Yanditswe: Sunday 04, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuwa gatandatu nimugoroba mu mvura yaguye mu bice by’Intara y’Iburengerazuba inkuba yakubise abantu mu mirenge wa Rubengera na Rwankuba muri Karongi ndetse no mu murenge wa Mushubati muri Rutsiro. Muri Rubengera mu mudugudu wa Karehe Kagari ka Gacaca yishe umugore wasize abana barindwi ari imfubyi.
Mu kagari ka Gacaca umugore witwa Jeannette Uwabaruta w’imyaka 39 ku mugoroba wo kuwa gatandatu yariho yahira ubwatsi bw’amatungo mu mvura inkuba iramukubita ahita apfira aho. Uyu mugore asize abana (...)

Sponsored Ad

Kuwa gatandatu nimugoroba mu mvura yaguye mu bice by’Intara y’Iburengerazuba inkuba yakubise abantu mu mirenge wa Rubengera na Rwankuba muri Karongi ndetse no mu murenge wa Mushubati muri Rutsiro. Muri Rubengera mu mudugudu wa Karehe Kagari ka Gacaca yishe umugore wasize abana barindwi ari imfubyi.

Mu kagari ka Gacaca umugore witwa Jeannette Uwabaruta w’imyaka 39 ku mugoroba wo kuwa gatandatu yariho yahira ubwatsi bw’amatungo mu mvura inkuba iramukubita ahita apfira aho.
Uyu mugore asize abana barindwi barimo babiri bakiri bato cayne . Uwabaruta ngo yari amaze imyaka 15 atakibana n’umugabo.

Mu murenge wa Rwankuba naho inkuba yakubise umugore witwa Mukabutera abaturage bavuga ko babanje kugira ngo nawe yapfuye ariko nyuma bagasanga aracyahumeka, ubu ari kuvurirwa kuri centre de Sante ya Musango.

Drocella Mukashema Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye avuze ko aka karere gakunze kurangwa n’inkuba nyinshi ari nayo mpamvu bakunda gushishikariza abaturage kwirinda kujya hanze mu mvura no kwirinda kugama munsi y’ibiti.

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati naho inkuba yakubise umuntu umwe ahita yitaba Imana abandi batatu irabatwika ibasiga ari intere ubu bari kuvurirwa mu bitaro bya Murunda.

Src: Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa