skol
fortebet

Mugihe ikibazo cya Mali kiri gufata indi ntera,Abasirikare bafashe intwaro

Yanditswe: Wednesday 19, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Kanama, mu kigo cya gisirikare cya Kati, mu birometero 15 uvuye mu murwa mukuru wa Mali, Bamako, haramukiye urusaku rw’amasasu, ndetse bamwe mu basirikare bakuru n’abandi bayobozi batawe muri yombi, mu gihe Perezida IBK yaba yahungiye mu kigo cya MINUSMA.

Sponsored Ad

Bikana biravugwa ko hashobora kuba hari kuba igikorwa cyo guhirika ubutegetsi nk’uko byemezwa n’amakuru atandukanye aturuka mu bahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu.

Mu bamaze gutabwa muri yombi haravugwamo minisitiri mushya w’ubukungu, Abdoulaye Daffe, wakuwe mu biro bye muri iki gitondo.

Abahagarariye ibihugu byabo muri Mali basabye abaturage babo kuguma mu ngo zabo, mu gihe imodoka z’abashinzwe disipuline mu gisirikare (MP) zaryamiye amajanja imbere ya minisiteri y’ingabo.

Ku isaha ya saa 13h49 nk’uko bitangazwa na DW, Umugaba mukuru w’ingabo nawe yaba yari amaze gutabwa muri yombi, mu gihe saa 13h56, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Moussa Timbine, nawe yari amaze gutabwa muri yombi akuwe iwe.

Kugeza ubu ibintu biri kuba biravugwa ko bitarasobanuka neza I Bamako nubwo igice kimwe cy’uyu mujyi urujya n’uruza rwakomeje.

Ku rundi ruhande, amakuru atangazwa n’urubuga, 7info.ci aravuga ko ababibonye bavuga ko imodoka yuzuyemo abasirikare bariye karungu yagize itya ikagera ku kigo cya gisirikare cya Kati, hagakurikiraho kurasana kwamaze igice cy’isaha.

Biravugwa ko ari abasirikare bivumbuye biganjemo abo mu mutwe ushinzwe gutabara (Groupement d’intervention de la garde nationale) bahise bigarurira iki kigo bagakurikizaho guta muri yombi bamwe mu basirikare bakuru.

Colonel Sadio Camara, wahoze ari umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Kati, ari we uyoboye ingabo zivumbuye, ndetse abantu be ari bo bafashe minisitiri w’ubukungu, Daffé.

Biravugwa ko amasaha macye mbere y’ibi, Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Kéita, yari amaze gukura ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe umutekano muri perezidansi, Lt. Col. Ibrahim Traoré, hakaba hari kwibazwa niba uku kwivumbura kwa bamwe mu basirikare b’igihugu bidafitanye isano n’iyirukanwa rye.

Amakuru ya nyuma aheruka akaba avuga ko Perezida IBK yaba yahungiye mu kigo cy’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Mali (MINUSMA), mu gihe abasirikare bivumbuye bari kwerekeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka “Le palais de Koulouba”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa