skol
fortebet

Myanmar:Abasirikare barashe urufaya rw’amasasu mu bigaragambya bica abasaga 38

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

Abantu batari munsi ya 38 biciwe muri Myanmar ku wa gatatu, mu cyo umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wavuze ko ari "umunsi wa mbere umenetsemo amaraso menshi cyane" kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi mu kwezi gushize.

Sponsored Ad

Christine Schraner Burgener, intumwa idasanzwe ya ONU ishinzwe Myanmar, yavuze ko hari amashusho ateye ubwoba arimo kuva muri icyo gihugu.

Ababibonye bavuze ko abashinzwe umutekano barashe mu bigaragambya amasasu ya plastike (caoutchouc) n’amasasu nyamasasu.

Imyigaragambyo yitabirwa n’imbaga y’abantu ndetse n’ibikorwa byo gusuzugura ubutegetsi, bimaze igihe biba muri Myanmar kuva igisirikare cyafata ubutegetsi ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri.

Abigaragambya bamaze igihe basaba ko ubutegetsi bwa gisirikare bwarangira ndetse hagafungurwa abategetsi bagize guverinoma yatowe - barimo na Aung San Suu Kyi - bahiritswe ku butegetsi bakanafungwa.

Iryo hirikwa ry’ubutegetsi no kuburizamo mu rugomo imyigaragambyo yakurikiyeho byamaganwe n’amahanga, ibyo igisirikare kugeza ubu cyahinyuye.

Ubwongereza, buvuga ku byabaye ku wa gatatu, bwasabye ko akanama k’umutekano ka ONU gaterana ku wa gatanu, mu gihe Amerika yo yavuze ko irimo kwiga ku bindi bihano yafatira igisirikare cya Myanmar.

Ibi bikorwa by’urugomo byo ku wa gatatu bibaye mu gihe hari hashize umunsi umwe ibihugu bituranye na Myanmar bisabye igisirikare kwigengesera.

’Baje bahita batangira kurasa’

Madamu Schraner Burgener yavuze ko abantu batari munsi ya 50 kugeza ubu ari bo bamaze kwicwa "n’abandi benshi bakomeretse" kuva ihirikwa ry’ubutegetsi ryatangira.

Yavuze ko videwo imwe igaragaza abapolisi bakubita umuganga w’umukorerabushake utitwaje imbunda. Indi videwo avuga ko igaragaza uwigaragambya arimo kuraswa ku muhanda, bishoboka ko yanishwe.

Yagize ati: "Nabajije bamwe mu mpuguke ku bijyanye n’intwaro kandi bashoboye kubigenzura, ntibigaragara neza ariko bisa nkaho ari imbunda za polisi nka za ’submachine guns’ 9mm, bivuze rero ko ari amasasu nyamasasu [yakoreshejwe]".

Amakuru ava muri Myanmar avuga ko abashinzwe umutekano barashe mu mbaga y’abantu mu mijyi imwe nka Yangon, baburiye gacye abigaragambya.

Abahungu babiri, uw’imyaka 14 na 17, bari mu bishwe ku wa gatatu, nkuko bivugwa n’umuryango ufasha abana wa Save the Children. Bivugwa ko umugore w’imyaka 19 na we ari mu bishwe.

Mu mujyi wa Mandalay, umunyeshuri w’umugore wigaragambya yabwiye BBC ko abigaragambya biciwe hafi y’inzu ye.

Ati: "Ntekereza ko ahagana saa yine [10h] cyangwa saa yine n’iminota 30 [10h30], abapolisi n’abasirikare baje aho hantu, nuko batangira kurasa ku basivile. Ntabwo bigeze baburira abasivile".

"Baje bahita batangira kurasa. Bakoresheje amasasu ya plastike, ariko banakoresheje amasasu nyamasasu mu kwica abasivile mu buryo burimo urugomo".

Igisirikare ntacyo kiratangaza ku batangajwe ko bishwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa