skol
fortebet

Nibura abantu 11 bapfuye nyuma y’igitero cy’iterabwoba kuri Elite Hotel i Mogadishu

Yanditswe: Tuesday 18, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri iki Cyumweru, abarwanyi Al Shabaab bagabe igitero cy’iterabwoba kuri imwe mu ma hoteri yo ari ku nkombe y’inyanja mu murwa mukuru i Mogadishu, bahitana byibuze abantu 10 abandi barenga 20 barakomereka.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, itariki 16 Kanama, ubwo haturikaga igisasu cyari giteze mu modoka nyuma kikaza gukurikirwa n’intagondwa za Al Shabaab 5 zigabije Elite Hotel i Mogadishu zirashisha imbunda nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Abashinzwe umutekano byabasabye amasaha ane kugirango bongere kugenzura iyi Elite Hotel iherereye ku nkombe y’inyanja muri Mogadishu, nk’uko byemejwe na minisitiri w’Itangazamakuru, Ismael Mukhtaar Omar avugana na AFP. Ati:

Abantu 10 bapfuye abarwanyi batanu nabo baricwa, wongeyeho umupolisi umwe udasanzwe wa Somalia.

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor iravuga ko hataramenyekana ukuntu ingabo za Somalia zabashije kongera kwigarurira iyi hotel no kwica abo barwanyi ba Al Shabaab, byavugwaga ko banafashe abantu bugwate.

Umwe mu bashinzwe umutekano utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye AFP ko umwe mu barwanyi ba Al Shabaab yabanje gupfira mu iturika ry’igisasu cya bombe cyari giteze mu modoka cyatangije igitero cyo kwigarurira hotel, mu gihe abandi babiri barasiwe mu kurasana n’abashinzwe umutekano.

Ababibonye bavuga ko igitero cyatangijwe no guturika guhambaye abantu bagakwira imishwaro bahunga amasasu agatangira kumvikana muri hotel, bivugwa ko ko ikunze kwakira abayobozi muri guverinoma.

Mu bantu baguye muri iki gitero hakaba harimo n’umukozi wa leta witwa Abdirasak Abdi, wakoraga muri minisiteri y’itangazamakuru nk’uko byemejwe na mugenzi we bakoranaga, Hussein Ali.

Umutwe wa Al Shabaab wigambye iki gitero mu itangazo washyize ahagaragara uvuga ko abarwanyi bawo bigaruriye hotel.

Kuva mu 1991, uwari perezida, Said Barre, yahirikwa ku butegetsi, bigakurikirwa n’intambara y’amoko yamaze imyaka igera ku 10, yakurikiwe n’izamuka rya Al Shabaab , yigeze kugera aho ari yo igenzura igice kinini cy’igihugu, Somalia ntirabona amahoro.

Al Shabaab yirukanwe mu murwa mukuru Mogadishu mu 2011, ariko abarwanyi bakomeza gushoza intambara kuri guverinoma, bagaba ibitero bya hato na hato ku nyubako zayo n’ahantu hateranira abantu benshi nk’amahoteli n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa