skol
fortebet

Niger: Abasirikari 16 ba Leta biciwe hafi y’umupaka wa Mali

Yanditswe: Monday 03, May 2021

Sponsored Ad

Muri Niger, abasirikari 16 b’ingabo z’igihugu biciwe mu gico hafi y’umupaka wa Mali.Mu itangazo yashyize ahagaragara, guverinoma ya Niger ivuga ko abateze iki gico bari ku mapikipiki arenga ijana. Usibye abasirikari bayo 16 bishwe, abandi batandatu barakomeretse, naho undi umwe ashimutwa n’ababateze.
Abagize leta ya Niger ivuga ko ari bo bapfushije benshi muri bo, ariko imirambo yabo yose bene wabo barayitwaye. Nta mutwe uriyitirira iki gitero. Leta ya Niger nayo ivuga gusa ko cyakozwe (...)

Sponsored Ad

Muri Niger, abasirikari 16 b’ingabo z’igihugu biciwe mu gico hafi y’umupaka wa Mali.Mu itangazo yashyize ahagaragara, guverinoma ya Niger ivuga ko abateze iki gico bari ku mapikipiki arenga ijana. Usibye abasirikari bayo 16 bishwe, abandi batandatu barakomeretse, naho undi umwe ashimutwa n’ababateze.

Abagize leta ya Niger ivuga ko ari bo bapfushije benshi muri bo, ariko imirambo yabo yose bene wabo barayitwaye. Nta mutwe uriyitirira iki gitero. Leta ya Niger nayo ivuga gusa ko cyakozwe n’abaterabwoba.

Niger, Mali na Burkina Faso bituranye bimaze imyaka bihanganye n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri al-Qaida n’Umutwe wa Leta ya Kislamu.

Mu kwezi kwa mbere no mu kwa gatatu hashize, iyi mitwe yahitanye abaturage hafi 240 mu burengerazuba bwa Niger. no mu majyaruguru hegereye umupaka wa Mali.

Niger, Mali na Burkina Faso, hamwe na Mauritania na Tchad bishyize hamwe bakora umutwe w’ingabo witwa G5-Sahel wo kurwanya iyi mitwe y’iterabwoba mu karere ka Sahel.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa