skol
fortebet

Nigeria:Abanyeshuri babarirwa mu magana baburiwe irengero nyuma y’igitero cyagabwe ku ishuri

Yanditswe: Saturday 12, Dec 2020

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko abanyeshuri babarirwa mu magana baburiwe irengero nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bateye ku ishuri ryisumbuye ryo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Sponsored Ad

Abagabye icyo gitero bahageze bari kuri za moto batangira kurasa hejuru, bituma abantu bahunga, nkuko ababibonye babivuze.

Bagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya leta ryigisha ubumenyi bwa siyansi - bivugwa ko ribamo abanyeshuri barenga 800 - muri leta ya Katsina ku mugoroba wo ku wa gatanu.

Abanyeshuri barenga 200 barokowe, mu gihe igisirikare kirwanira ku butaka cya Nigeria ndetse n’ikirwanira mu kirere nacyo kiri gufasha mu gushakisha ababuriwe irengero.

Abatuye hafi y’iryo shuri ry’abahungu biga bacumbikirwa mu kigo ryo mu karere ka Kankara, babwiye BBC ko bumvise amasasu hafi saa tanu z’ijoro (23h) ku isaha yaho ku wa gatanu, kandi ko igitero cyamaze igihe kirenga isaha imwe.

Abashinzwe umutekano kuri iryo shuri bashoboye gusubiza inyuma bamwe mu bari bateye, mbere yuko abapolisi bahagera baje kubunganira, nkuko abategetsi babivuze.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatandatu, polisi yavuze ko mu kurasana n’abateye, bamwe basubiye inyuma. Nuko abanyeshuri bamwe bashobora kurira uruzitiro rw’ishuri bariruka barahunga, nkuko polisi yabivuze.

Ariko, ababibonye bavuze ko babonye abanyeshuri bamwe batwarwa.

Polisi yavuze ko umupolisi umwe yajyanwe ku bitaro nyuma yo kuraswa agakomereka.

Kuri uyu wa gatandatu, abaturage benshi batuye muri ako karere bavuze ko bifatanyije n’abapolisi mu gushakisha abanyeshuri babarirwa mu magana baburiwe irengero, mu gihe ababyeyi benshi bavuze ko bakuye abana babo muri iryo shuri.

Nura Abdullahi, umwe mu babibonye, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Ishuri ririmo ubusa, abanyeshuri bose bagiye".

Yongeyeho ati: "Abanyeshuri bamwe batorotse [igitero] bagarutse mu mujyi muri iki gitondo, ariko abandi bateze bisi bajya iwabo".

Leta ya Katsina ni yo Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari avukamo, ndetse kuri ubu ni ho ari mu ruzinduko rw’icyumweru rutari urw’akazi.

Icyo gitero cyo ku wa gatanu kibaye hashize iminsi ibiri umukuru w’umudugudu ashimuswe hamwe n’abandi bantu 20, mu kindi gice cy’iyo leta.

Mu mwaka wa 2014, abanyeshuri b’abakobwa barenga 270 bashimuswe n’intagondwa za Boko Haram ziyitirira idini ya Isilamu, bavanwe ku ishuri ryo mu mujyi wa Chibok mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa