skol
startimes

Nigeria: Ba banyeshuri b’abahungu bari bamaze icyumweru bashimuswe barekuwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 December 2020 Yasuwe: 4047

Abanyeshuri b’abahungu barenga 300 bongeye guhura n’imiryango yabo, nyuma y’icyumweru bashimutiwe ku ishuri ryisumbuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.


Abo bahungu bageze mu murwa mukuru Katsina wa leta ya Katsina batwawe mu modoka za bisi.

Abanyamakuru bavuze ko byagaragaraga ko bari bananiwe ariko ko uretse ibyo ubundi bari bameze neza. Bamwe bari bacyambaye imyenda yabo y’ishuri, mu gihe abandi bari bafite ibiringiti.

Igitero cyo ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri bashimutiwemo, cyabereye ku ishuri ryo mu mujyi wa Kankara, cyigambwe n’umutwe w’intagondwa ziyitirira idini ya Isilamu za Boko Haram.

Ntibiramenyekana niba abari bashimuswe bose ubu barekuwe.

Aminu Bello Masari, Guverineri wa leta ya Katsina, ku wa kane yavuze ko abana 344 bashyikirijwe inzego z’umutekano.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: "Ntekereza ko dushobora kuvuga ko... twagaruje benshi mu bahungu, niba ahubwo atari bose".

Ubwo batambukaga bagenda ku murongo bavuye muri bisi bajya mu nyubako ya leta ngo bahure na guverineri, abo bahungu bari bakikijwe n’abapolisi bafite imbunda. Biteganyijwe ko banapimwa n’abaganga bareba niba hari ikibazo cy’ubuzima bafite.

Umwe muri abo bahungu yabwiye televiziyo yaho ko we n’abo bari kumwe mu itsinda bagaburirwaga imigati n’imyumbati aho bari bashimutiwe ndetse avuga ko hari hakonje. Yavuze ko "yishimye rwose" kuba yongeye kugera i Katsina.

Ababyeyi babo bari basabwe n’ibyishimo byo kongera guhura n’abahungu babo.

Hafsat Funtua, ufite umuhungu w’imyaka 16, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

"Sinashoboye kwemera ibyo numvaga kugeza ubwo abaturanyi bazaga bakambwira ko ari ukuri".

Kurekurwa kwabo byagezweho bite?

Leta ya Nigeria ishimangira ko nta mafaranga yarishye, ariko ko abo bahungu barekuwe nyuma y’ibiganiro n’abari babashimuse.

Nubwo umutwe Boko Haram wavuze ko ari wo wari wabashimuse, ibi byahakanwe n’abategetsi ba Nigeria.

Bello Matawalle, Guverineri wa leta ya Zamfara ari nayo aba bahungu barekuriwemo, yabwiye BBC ko habaye ibiganiro bitatu bitandukanye mbere yuko abo bahungu barekurwa.

Abategetsi bavuze ko abo bahungu barekuriwe mu mujyi wa Tsafe muri leta ya Zamfara ku wa kane nimugoroba.

Bwana Matawalle yabwiye ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Hausa ko muri ibyo biganiro abari babashimuse bavuze ku bintu bitandukanye binubira.

Yagize ati: "Mu byo binubira harimo ukuntu abantu bica inka zabo ndetse n’ukuntu imitwe itandukanye y’ubwirinzi bw’abaturage ibiyenzaho".

Uyu guverineri yongeyeho ko leta yasezeranyije gukurikirana ibyo abari bashimuse abo bahungu binubira.

Amakimbirane hagati y’aborozi n’abahinzi asanzwe abaho muri leta ziri rwagati ndetse no mu ziri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Nduka Orjinmo uri mu mujyi wa Lagos.

Ayo matsinda y’aborozi n’abahinzi amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo agirana amakimbirane, ariko mu myaka ya vuba ishize hagiye habaho ubushyamirane bwaguyemo abantu, impande zombi zikoresha imitwe y’ubwirinzi y’abaturage, cyane cyane mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Centrafrique: Umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yaguye mu mirwano...

Umusirikare w’umunyarwanda uri mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Centrafrique...
13 January 2021 Yasuwe: 5966 0

Lt.Colonel Butera wari umujyanama mu bya Gisirikare muri FLN yishwe na...

Lt.Colonel Butera Didier wahoze ari umukinnyi wa Mukura Victor Sport mu...
10 January 2021 Yasuwe: 5837 0

US: Abashyigikiye Trump bateye ingoro y’inteko ishinga amategeko bane...

Abantu bane bapfiriye mu myigaragambyo y’abashyigikiye Perezida Donald Trump...
7 January 2021 Yasuwe: 4418 0

Perezida Trump yahagaritswe gukoresha Twitter na Facebook

Donald Trump yahagaritswe by’agateganyo gukoresha imbuga za Twittter na...
7 January 2021 Yasuwe: 3547 0

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zikomeje guhangana n’ inyeshyamba zishaka...

Umutwe wihariye w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’iz’u Burusiya ziri muri...
3 January 2021 Yasuwe: 7529 0

RDC: Leta yigaruriye agace kari mu maboko y’inyeshyamba za ADF

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo iravuga ko abantu 14 bakekwaho...
2 January 2021 Yasuwe: 3592 0