skol
fortebet

Nigeria: Indege ya Gisirikare yakoze impanuka ihitana abantu bose bari bayirimo [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Feb 2021

Sponsored Ad

Indege y’igisirikare cya Nigeria ya King Air B350i yakoze impanuka kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021 ihitana abantu 7 bari bayirimo ubwo yari ivuye ku kibuga cy’indege cya Abuja.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko iyi ndege yakoze impanuka ubwo yerekeza ahitwa Minna imaze akanya gato cyane ihagurutse kuri iki kibuga ikagira ikibazo cya moteri.

Iyi ndege yari igiye muri aka gace gutabara abanru 42 bari bashimuswe ariko ibyago byayo byabaye ubwo yangirikaga moteri iri kugerageza kugaruka ku kibuga cy’indege cyane ko pilote yabonaga uru rugendo rutashoboka kubera iki kibazo.

Abantu amagana bari aho bavugije induru ubwo iyi ndege yari imaze kwisekura ku butaka ari gushya ndetse banagerageza gukora ibishoboka byose ngo barokore abari bayirimo.

Bwana Olugbenga Alaade umaze imyaka 9 akora ku kibuga cy’indege cya Abuja yagize ati “Abantu bose bavuzaga induru bababajwe n’ibyo babonaga batizeraga.”

Abantu 7 bose bari bayirimo bapfuye nkuko byemejwe n’umuvugizi w’izi ndege Bwana Marshal Ibikunle Daramola wanemeje ko yakoze impanuka ubwo yageragezaga kugaruka ku kibuga cya Abuja kuko moteri yari yagize ikibazo.

Ati “Umwe mu bakozi bacu yari ahabereye impanuka.Ikibabaje nuko abantu 7 bari bayirimo bose bapfuye.”

Umuyobozi w’indege muri Nigeria yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyateye iyi mpanuka.

Perezida Muhammadu Buhari yatanze ubutumwa bw’akababaro bwo kwihanganisha ba nyiri indege,imiryango y’ababuze ababo yemeza ko “yababajwe bikomeye n’abahitanwe n’iyi ndege.

Amafoto yagiye hanze yagaragaje abasirikare bari kuyora ibisigazwa by’iyi ndege mu gihe ahabereye impanuka hari huzuye imbangukiragutabara.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa