skol
fortebet

Nigeria:Polisi yatabaye umugabo wari ugiye kwicirwa n’inzara mu igaraje ry’ababyeyi be yari afungiwemo

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Nigeria yatabawe akurwa mu igaraje (garage) ryo mu rugo rw’ababyeyi be mu mujyi wa Kano mu majyaruguru y’igihugu, aho yari amaze imyaka itatu afungiye, nkuko polisi ibivuga.

Sponsored Ad

Ahmed Aminu w’imyaka 30 y’amavuko, yavumbuwe mu isakwa ryakozwe na polisi ku nzu ituwemo n’umuryango we.

Abaturanyi bari batabaje umuryango utegamiye kuri leta bawubwira akaga yari arimo, nuko polisi ihita yitabazwa.

Se wa Bwana Aminu na mukase batawe muri yombi, mu gihe polisi ikomeje ayandi maperereza.

Muri videwo iteye ubwoba yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, Bwana Aminu, ugaragara nk’usigaye ku magufa gusa, aboneka afite intege nke cyane kuburyo adashobora kwigenza, afashwa kwinjira mu modoka akajyanwa ku bitaro.

Ku mavi ye hagaragaraho gukobagurika, kandi n’amagufa ye aragaragara inyuma kuko yananutse bikabije.

Haruna Ayagi, ukuriye Human Rights Network, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu utegamiye kuri leta, yabwiye BBC ati:

"Twasanze Aminu abayeho mu buryo bubi cyane, anyara akanituma ahantu hamwe nta guhabwa ibiryo, agaragara nk’ugiye gupfa mu kanya ako ari ko kose".

Polisi yavuze ko uwo mugabo yari yahafungiwe n’ababyeyi be bamucyekaho gukoresha ibiyobyabwenge, bahamusiga nta kumwitaho bikwiye ku bijyanye n’ibiribwa n’imiti.

Amakuru amwe avuga ko yari amaze imyaka irindwi ahafungiye.

Bubaye ubwa kabiri mu cyumweru gishize muri Nigeria haboneka umuntu watabawe agakurwa mu mibereho iteye ubwoba yari abayemo mu nzu y’ababyeyi be.

Ku wa gatatu, polisi ikorera muri leta ya Kebbi mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, yatabaye umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko imukura mu nzu y’amatungo aho yari amaze imyaka ibiri afungiwe n’ababyeyi be.

Umunyamakuru wa BBC Nduka Orjinmo uri i Abuja, umurwa mukuru wa politike wa Nigeria, avuga ko mu majyaruguru y’iki gihugu hari ikibazo cyo kugirwa imbata n’ibiyobyabwenge.

Yongeraho ko mu gihe aho hari ibigo bicye bya leta byita ku bagizwe imbata n’ibiyobyabwenge, ababyeyi bamwe bahitamo kwikemurira ikibazo cy’abana babo babangamye.

Ababyeyi bamwe bafite abana babaswe n’ibibazo bishingiye ku biyobyabwenge babohereje mu bigo byigenga byo kubitaho bishamikiye ku madini, ariko bimwe muri byo byasatswe n’abategetsi bavuga ko ari "inzu zikorerwamo iyicarubozo".

Mu mwaka wa 2018, iperereza rya BBC ryashyize ku karubanda imibereho iteye ubwoba mu kigo cya leta kiri i Katsina mu majyaruguru y’igihugu, aho abarwayi bafite ibibazo byo mu mutwe bari baboheye hasi hifashishijwe iminyururu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa