skol
fortebet

Koreya ya Ruguru: Trump yatutse Kim Jong ko ari umusazi wasariye mu bitwaro bya kirimbuzi

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

Ubwo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuganiraga kuri terefoni na mugenzi we w’Ibirwa bya Filipine ari we Rodrigo Duterte yagize atya aba yise Perezida wa Koreya ya Ruguru umusazi wasariye mu bitwaro bya kirimbuzi.
Nk’uko Daily Nation ibivuga, ngo amagambo ya Trump yatangajwe n’Ibiro bya Amerika bishinzwe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23.
Ibi bibaye nyuma y’uko kuwa 29 Mata 2017 Ibiro bya perezida wa Amerika, White House, bitangaje ko Trump yagiranya na (...)

Sponsored Ad

Ubwo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuganiraga kuri terefoni na mugenzi we w’Ibirwa bya Filipine ari we Rodrigo Duterte yagize atya aba yise Perezida wa Koreya ya Ruguru umusazi wasariye mu bitwaro bya kirimbuzi.

Nk’uko Daily Nation ibivuga, ngo amagambo ya Trump yatangajwe n’Ibiro bya Amerika bishinzwe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23.

Ibi bibaye nyuma y’uko kuwa 29 Mata 2017 Ibiro bya perezida wa Amerika, White House, bitangaje ko Trump yagiranya na Kim Jong ikiganiro cyiza; ndetse Trump anavuga ko byakabaye byiza we na Kim bahuye bakaganira imbonankubone.

Gusa nanone, Trump yakoresheje imvugo iremereye kuri Kim Jong mu gihe yaganiraga na Duterte, perezida w’ibirwa bya Filipine.

Yagize ati "Ntabwo dushobora kureka umusazi wasariye mu bitwaro bya kirimbuzi ngo yidegembye kuriya. Dufite intwaro zirenze izo we atunze, kandi zinazikubye inshuro zirenga 20, gusa ntidushaka kuzikoresha."

Ibi Trump yabitangaje ubwo yanavugaga ku biturika byo munsi y’inyanja (nuclear submarines) Pentagon iherutse kohereza.

Ibitekerezo

  • wese nimuzima Bose nabasazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa