Umutwe wa ISIS uvugwaho ibikorwa by’ iterabwoba warahiriye kugaba ibitero simusiga ku cyicaro cya Papa i Roma(AMAFOTO)

Amakuru   Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2017 Yasuwe: 3370 0

Umutwe w’intagondwa zigendera ku matwara akaze y’idini ya Islam yasohoye videwo ibwira umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi Papa Francis ko habura igihe gito ugatera i Vatikani.

Mu mashusho yafatiwe mu gihugu cya Philippine, aragaragaza icengezamatwara rikomeye, kumena ishusho ya Yesu no gucamo kabiri ifoto ngufi ya Papa Francis biherekejwe n’amagambo amubwira ko i Roma hagiye kugabwa ibitero.

Aya mafoto yafatiwe aho intagondwa za ISIS zarwaniye intambara ikomeye na Guverinoma ya Philippine buri ruhande rushaka kwigarurira umugi wa Marawi.

DailyMail dukesha iyi nkuru ivuga ko aba barwanyi baharanira gufata imbibe zose za Aziya y’Uburasirazuba ndetse no gusenya itorero.

Mu mpera z’icyumweru gishize umwe muri aba barwanyi imbere ya kamera yagize ati “Wibuke ibi wowe Kuffar (ijambo ribwirwa umuntu iri dini ritiyumvamo) tuzaza i Roma, Inshallah (Imana nibishaka).

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Remy

    ariko bano bantu ntago bazi icyo Yezu yabwiye petero igihe yamubazaga ngo mwebwe munyita nde !!!
    ntibazi ko yamubwiye ati uru urutare kandi nzakubakaho kiliziya yanjye ,libyo uzaboha munsi bizabohwa no mu ijuru kandi nimbaraga z’ikuzimu ntago zizagukoraho
    aba rero rwose nibareke kwikiniraho kuko ntacyo bakora kuri vatican

    3 weeks ago
  • chat_bubble

    imana ntizovyemera izonkoramaraso zizotsindwa mwizina ry,IMANA nzima.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Abagore bane b’Abanyamerika basutsweho acide mu maso

Abanyamerika bane b’igitsina gore basutsweko ubumara bwa Acide kuri iki...
18 September 2017 Yasuwe: 1138 0

Somaliya: Umuyobozi w’iperereza yishwe arashwe

Umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab watangaje ko ariwo wishe umwe mu bayobozi...
18 September 2017 Yasuwe: 761 0

Abarundi 37 biciwe muri Congo bashyinguwe-AMAFOTO

Abarundi 37 bishwe barashwe mu nkambi y’impunzi iri i Kamanyola, muri...
17 September 2017 Yasuwe: 953 0

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bambitswe imidari...

Ku itariki ya 15 Nzeri, abapolisi b’u Rwanda 430 barimo ab’igitsinagore 58...
16 September 2017 Yasuwe: 381 0

Ikibazo cy’impunzi za Repubulika ya Centrafrika kigeze ahakomeye

HCR, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, iratangaza ko ikibazo...
16 September 2017 Yasuwe: 230 0

Igisasu cyakomerekeje 22 mu Mujyi wa London

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa 15 nzeri , nk’uko polisi ibitangaza,...
16 September 2017 Yasuwe: 384 0