skol
fortebet

Perezida Trump yagiye mu bwihisho bwa White House ubwo imyigaragambyo yari imeze nabi hanze

Yanditswe: Monday 01, Jun 2020

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Amerika yajyanywe mu bwihisho bw’umutamenwa bwa White House ubwo abigaragambya bari bakamejeje imbere y’ibiro bye kuwa gatanu batera amabuye banahanganye na polisi.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Skynews kivuga ko bikekwa ko Trump yamaze isaha muri ubu bwihisho bwagenewe gukoreshwa mu bihe bidasanzwe nko mu gihe cy’ibitero by’iterabwoba.

Imyigaragambyo ivanzemo n’urugomo hamwe na hamwe irakomeje mu mijyi itandukanye ya Amerika,Abanyamerika bamagana urupfu rwa George Floyd wapfuye hashize umwanya muto afashwe na polisi.

Police yateye imyuka iryana mu maso amatsinda y’abigaragambya - batitaye ku mabwiriza yo kutegerana yo kwirinda coronavirus– bariho bigaragambya ku imbere ya White House.

Aba bantu barirutse bagenda bashikanuza ibimenyetso byo ku muhanda, batwika ibyo babonye banahanura ibendera rya Amerika ku nyubako barishyira mu muriro.

Umwe mu bakozi b’ibiro bya Perezida Trump utifuje gutangazwa yavuze ko ibi byabaye byarakaje cyane Bwana Trump.

Bwana Floyd, Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika wari ufite imyaka 46 y’amavuko, yiciwe aho yari afungiye kuri polisi ku wa mbere mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota.

Uwari umupolisi Derek Chauvin w’imyaka 44 y’amavuko, w’umuzungu, yarezwe urupfu rwe kandi biteganyijwe ko agezwa mu rukiko ejo ku wa mbere.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga za internet, Bwana Chauvin agaragara atsikamira n’ivi ijosi rya Bwana Floyd mu gihe cy’iminota myinshi. Bwana Floyd agakomeza kumvikana avuga ko adashobora guhumeka.

Abandi bapolisi batatu bari bari aho byabereye na bo kuva ubwo bahise birukanwa ku kazi.

Ni ayahe makuru mashya ku myigaragambyo?

Abigaragambya benshi bateraniye mu mijyi igera kuri 30 muri Amerika.

I Chicago, abigaragambya bateye amabuye abapolisi bahosha imyigaragambyo, na bo bahise babatera imyuka iryana mu maso. Abantu benshi batawe muri yombi ejo ku wa gatandatu.

Polisi y’i Los Angeles yakoresheje amasasu ya plastike mu kugerageza gutatanya imbaga yabateraga amacupa ndetse igatwika imodoka za polisi.

Nyuma, amashusho yagaragaje abantu bahagaze ku modoka za polisi zangijwe.

Ku munsi wa kabiri wikurikiranya, imbaga y’abigaragambya yerekeje ku biro bya perezida bya White House i Washington, DC.

I Atlanta na Georgia, ahamenwe inyubako zikanasahurwa ku wa gatanu, hatangajwe ibihe bidasanzwe mu bice bimwe na bimwe mu kurinda abantu n’ibintu.

Abantu babarirwa mu bihumbi na bo bakoze ingendo mu mihanda y’i Minneapolis, New York, Miami, Atlanta na Philadelphia.

Umukwabu wo kutajya hanze nijoro wamaze gushyirwaho mu mijyi nka Minneapolis, Atlanta, Los Angeles, Philadelphia, Portland na Louisville.

Ariko, abigaragambya mu mijyi myinshi bakomeje kurenga kuri ayo mategeko y’umukwabu ndetse hakomeje kubaho gusahura mu bice byinshi.

Muri Minnesota, abasirikare babarirwa mu magana bo mu rwego rw’inkeragutabara - basezerewe mu gisirikare gisanzwe cy’igihugu bitabazwa na perezida cyangwa ba guverineri iyo bibaye ngombwa - baritabajwe ku wa gatanu nijoro.

Trump yavuze iki?

Ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu, Bwana Trump yavuze ko urupfu rwa Bwana Floyd "rwujuje mu Banyamerika ubwoba, uburakari n’agahinda".

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo yavugiye muri leta ya Florida aho yari amaze kwitabira igikorwa cyo kohereza mu isanzure abahanga babiri b’ikigo cya NASA ku bufatanye na kompanyi SpaceX y’umuherwe Elon Musk, Bwana Trump yagize ati:

"Mpagaze imbere yanyu nk’inshuti n’umuntu ushyigikiye buri Munyamerika wese ushaka amahoro".

Bwana Trump wamaganye ibikorwa by’"abasahuzi n’abanyakavuyo", abashinja kudahesha icyubahiro Bwana Floyd.

Yavuze ko igikenewe ari "ugukira atari urwango, ari ubutabera atari akavuyo".

Ati: "Sinzemera ko abarakare baganza - ntibizabaho".

Bwana Trump yashinje umuyobozi w’umujyi wa Minneapolis - wo mu ishyaka mucyeba ry’abademokarate - kunanirwa guhagarika imyigaragambyo. Ni yo ya mbere mibi cyane ibaye kuva yagera ku butegetsi.

Yavuze ko niba urugomo rudahagaritswe, hitabazwa inkeragutabara zigakora akazi.

Joe Biden, umudemokarate bahanganye, yashinje Bwana Trump kongerera ingufu umuco wo kutihanganira abo mudahuje ibitekerezo, avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwa Bwana Floyd bagomba kubiryozwa.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa