skol
fortebet

Perezida Trump yasohowe igitaraganya mu kiganiro n’abanyamakuru kubera amasasu yavugiye hafi ya White House

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’ibanga rwasohoye igitaraganya Perezida Donald Trump wa Amerika mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’amasasu yarasiwe hanze y’ibiro bye White House.

Sponsored Ad

Umukozi w’urwo rwego rufite mu nshingano kurinda abategetsi bakuru n’imiryango yabo, yazamutse aho Bwana Trump yari ahagaze ariho avuga maze aramwongorera.

Mu gihe yahise asohorwa muri icyo cyumba Bwana Trump yumvikanye avuga ngo "Oh" na "Ni ibiki biri kuba?". White House yahise ifungwa yose kubera ibi byabaye kuwa mbere.

Hashize iminota icyenda, Bwana Trump yagarutse, avuga ko ibintu byasubijwe mu buryo, ko hari umugabo warashwe.

Urwego rw’ibanga rwa Amerika rwemeje ibyaye, ruvuga ko hari "umukozi mu nzego z’umutekano warasanye" ku muhanda wegereye ibiro bya White House.

Uru rwego rwagize ruti: "umuntu w’umugabo hamwe n’umukozi w’urwego rw’ibanga rwa Amerika bombi bajyanywe mu bitaro", rwongeraho ko "muri icyo gihe nta cyahungabanyije White House cyangwa uwo turinda wese".

Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko "mubyo yumvise", uru rwego rwarashe ukekwa wari ufite imbunda.

Yavuze ko atazi niba uwo muntu yari agamije kumugirira nabi.

Ati: "Wasanga ntaho bihuriye nanjye".

Perezida Trump ariko yemeje ko ari ikintu kidasanzwe, ashimagiza ubunyamwuga bw’uru rwego rumurinda.

Umunyamakuru yamubajije niba adafite ubwoba kubera ibimaze kuba.

Perezida Trump aramusubiza ati: "Urabona mfite ubwoba?"

Yongeraho ati: "Nta kundi aha ni ku isi, kandi isi nta gihe itabaye ahantu hateye akaga. Ntabwo ari ikintu cya hano gusa.

"Iyo usubije amaso inyuma mu binyejana byashize, ubona ko isi yahoze ari ahantu hateye akaga, hateye akaga cyane, bizakomeza, niko nkeka, mu gihe runaka".

Yabwiye abanyamakuru ko yaherekejwe akagezwa mu cyumba akoreramo ’Oval Office’ ubwo ibi byariho biba.

Abandi bategetsi basohowe muri iki kiganiro barimo minisitiri ushinzwe ubukungu n’ushinzwe ingengo y’imari. Icyumba cyaberagamo icyo kiganiro cyahise gifungwa.

Ibiro ntaramakuru bya Amerika bivuga ko umuntu warasiwe hafi aho ashobora kuba yakomeretse bikomeye cyane.

Bivugwa kandi ko bari gusuzuma niba uwateye aha hantu nta kibazo cyo mu mutwe yaba afite.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa