skol
fortebet

Polisi ifunze umusore ushinjwa kunyereza miliyoni 15 yifashishije Facebook yitiriye umugore

Yanditswe: Tuesday 06, Mar 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Steven Amanyire yatawe muri yombi na Polisi yo mu gihugu cya Uganda akekwaho guhimba konti ya facebook akayita amazina y’umugore ndetse agatekeraho imitwe abifuza akazi ashaka kubarya utwabo.
Polisi ya Kampala muri iki gihugu cyatangaje ko Steven Amanyire w’imyaka 24, utuye mu gace ka Rubaga i Kampala, yahimbye konti ya facebbook mu mazina ya Mugalanda Cathy Irene (Don), akaka ubucuti mu matsinda atandukanye y’abaganga, agaragaza imyanya ikeneye abakozi ndetse ko ngo abari (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Steven Amanyire yatawe muri yombi na Polisi yo mu gihugu cya Uganda akekwaho guhimba konti ya facebook akayita amazina y’umugore ndetse agatekeraho imitwe abifuza akazi ashaka kubarya utwabo.

Polisi ya Kampala muri iki gihugu cyatangaje ko Steven Amanyire w’imyaka 24, utuye mu gace ka Rubaga i Kampala, yahimbye konti ya facebbook mu mazina ya Mugalanda Cathy Irene (Don), akaka ubucuti mu matsinda atandukanye y’abaganga, agaragaza imyanya ikeneye abakozi ndetse ko ngo abari bayikeneye yabahuza nayo.

Daily Monitor ivuga ko Facebook yahimbwe n’uyu mugabo yari igamije kumufasha kurya rubanda utwabo abizeza akazi ndetse atitaye ku ngano y’amafaranga.

Facebook Amanyire yahimbye

Polisi yatangaje ko yari yamaze no gushyiraho nimero ya telefoni, ayo mafaranga yagombaga koherezwaho, iti « Hari abagizweho ingaruka n’ubu butekamutwe, batagize amakenga, bohereza amafaranga yabo kuri nimero yari yaratanze ari yo 0788104333, bakaba barashyizeho agera kuri miliyoni cumi n’eshanu z’amashilingi ya Uganda ».

Amanyire yatawe muri yombi kuwa mbere tariki 5 Werurwe, n’abakoranira bya hafi na polisi ya Kampala, nyuma y’amakuru yatanzwe ku butekamutwe bukorwa hifashishijwe konti ya facebook.

Uyu mugabo kugeza ubu afungiye I Kampala, hashingiwe ku birego aregwa birimo ubutekamutwe bwifashisha imbuga nkoranyambaga n’ubwambuzi bwitwaje imyirondoro itari iye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa