skol
fortebet

Polisi yagaruje ibikoresho bitandukanye byibwe, 14 batabwa muri yombi

Yanditswe: Friday 03, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu mikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, hafashwe ibikoresho bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi byo mu nzu.
Ibyo bikoresho byafatiwe mu murenge wa Kimironko uri mu karere ka Gasabo no mu murenge wa Nyarugenge wo mu karere ka Nyarugenge.
Mu byafashwe harimo mudasobwa 2 zigendanwa (Laptops), Inyakiramashusho zigezweho zizwi nka Flat Screens 2, Telefone zigezweho zizwi nka smartphones, n’ibindi (...)

Sponsored Ad

Mu mikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, hafashwe ibikoresho bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi byo mu nzu.

Ibyo bikoresho byafatiwe mu murenge wa Kimironko uri mu karere ka Gasabo no mu murenge wa Nyarugenge wo mu karere ka Nyarugenge.

Mu byafashwe harimo mudasobwa 2 zigendanwa (Laptops), Inyakiramashusho zigezweho zizwi nka Flat Screens 2, Telefone zigezweho zizwi nka smartphones, n’ibindi bikoresho bihenze byo mu nzu; hagati aho abantu 14 bakaba nabo bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko iyi mikwabu yakozwe hagendewe ku makuru yari yizewe yatanzwe na bamwe mu baturage bari bagejeje ibibazo byabo by’uko bibwe kuri Polisi.

Yavuze ati:”Ibikoresho bimwe na bimwe byafatiwe mu nzu zituwemo, ibindi bifatirwa ku masoko atemewe aho byari byagiye kugurishirizwa, ndetse na bamwe mu bakekwaho ubu bujura bakaba ariho bafatiwe.”

Yakomeje avuga ati:”Bamwe muri ba nyiri ibi bikoresho twafashe bamenyekanye, turashimira abaturage bakomeje gufata umutekano nk’imwe mu nshingano zabo, ari nabo baduha amakuru y’ibikorwa by’aba bagizi ba nabi, akanatuma ababyishoramo bafatwa.”

SP Hitayezu yavuze kandi ati:”Twamaze kumenya ko ubujura nk’ubu cyane cyane ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ababukora baba babifitiye isoko, cyangwa bafite umuntu wabijeje ko azabibagurishiriza ku masoko atemewe. Niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kumenya amasoko nk’aya, tukaba ariho tugiye kwerekeza imikwabu yacu.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kugurira ibikoresho mu masoko atemewe, kugirango birinde kuba bafatwa nk’abafatanyacyaha, cyangwa igihe ibi bikoresho hari umuntu uvuze ko ari ibye, bakaba batabona ibyangombwa byerekana ko ari ibyabo, kuko nta nyemezabuguzi aho babiguze baba babahaye.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Niba uguze igikoresho, aho ukiguze bagomba kuguha inyemezabuguzi, kandi nawe wakigeza mu rugo ugashyiraho ikimenyetso, kandi igihe kibwe ugahita ubimenyesha Polisi ikwegereye. Ibi bimenyetso tubyitaho iyo dusuzuma nyir’igikoresho.”

Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yari yaratahuye muri Kigali televiziyo 106, zirimo 65 za flat screens, mudasobwa 87 na telephone zigezweho 129.

Ibyinshi muri ibi bikoresho bikaba byarasubijwe ba nyirabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa