skol
fortebet

RDC: Biravugwa ko Col.Minani JMV wa FDLR yishwe na FARDC

Yanditswe: Wednesday 15, Apr 2020

Sponsored Ad

amakuru aturuka muri RDC aravuga ko Col.Minani Jmv uzwi nka Kintu Murengezi wari Umunyamabanga wa Gen.Byiringiro yaba yishwe na Hibou Special Force y’ingabo za FARDC

Sponsored Ad

Imirwano yakomereje muri Kilinga ,Gurupoma ya Gihondo Zone ya Rucuro ahari ibirindiro by’ubunyamabanga bwa FDLR nabyo bikaba bimaze kwigarurirwa na FARDC,ibiri kuba kuri FDLR abasesenguzi batangiye kubihuza n’ibyabaye kuri CNRD UBWIYUNGE,ku buryo mu minsi iri imbere hashobora gucyurwa abarwanyi benshi n’imiryango yabo.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune aravuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, ingabo za FARDC zo muri wa mutwe udasanzwe HIBOU SPECIAL FORCE zongeye kugaba igitero simusiga kuri FDLR mu birindiro bya Batayo yitwa Sinayi mu mirwano yamaze amasaha atatu yahosheje mu ma sa yine n’igice nkuko byemejwe n’umwe bayobozi wa Gurupoma ya Gihondo mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com.

Uyu muyobozi yemeje aya amakuru ko abarwanyi 43 ba FDLR bahasize ubuzima harimo na Col.Minani Jmv wari Umunyamanga wihariye wa FDLR.

Abaturage babyiboneye n’amaso bavuga ko Ingabo z’Abahibu zagose ibirindiro bya Batayo ya FDLR yitwa Sinayi mu masaha sa kumi z’ijoro imirwano itangira ubwo,abo baturage kandi bavuga ko benshi muri abo barwanyi bahise bakizwa n’amaguru abandi bamanika amaboko mu kurasana gukomeye,ku buryo hunvikanye urusaku rw’amabombe aremeye.

Ingabo za FARDC zimaze iminsi mu mirwano zagabye mu birindiro bikuru bya FDLR aho zabashije kwigarurira agace Inyeshyamba za FDLR zari zimazemo iminsi itanu zikagenzura.

Mu mirwano yabaye ejo,FARDC yafatiyemo intwaro nyinshi,ndetse uyu mutwe utakaza abarwanyi benshi aya makuru kandi yaje no kwemezwa n’ikinyamakuru cyandikirwa kuri murandasi cya FDLR cyitwa intabaza.com n’ubwo cyavuze ko ari impunzi zatewe gusa biteye urujijo kumva impunzi zitunga imbunda zikanasoresha abaturage.

Hasize iminsi Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Nyakubahwa Etienne Tshisekedi atangije urugamba rwo kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera k’ubutaka bwa Congo,umutwe wa FDLR ukaba ariwo w’ibanze,mu mitwe igomba gusenywa bitarenze umwaka wa 2020 nkuko yabirahiriye,aho imirwano itangiriye yo guhiga uyu mutwe ukaba umaze gutakaza byinshi muri izo operasiyo.

Inkuru ya Rwanda Tribune

Ibitekerezo

  • Hari aho umwanditsi w’inkuru yavuze ngo perezida wa Congo yitwa Etienne Tshisekedi kandi ibi si byo.
    Ni Nyakubahwa Félix Tshisekedi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa