skol
fortebet

RDC: Col.Masamba Marc wari ukomeye muri FLN yafashwe mpiri na FARDC abasirikare 15 be baricwa

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuvugizi wa FARDC,yatangaje ko Col.Masamba Marc wari umwe mu bayobozi ba FLN yatawe muri yombi n’izi ngabo za RDC mu mirwano ikomeye yabahuje mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Iyi mirwano ikaze yabereye muri Gurupoma ya Rurambo,Lokarite ya Remera Teritwari ya Fizi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,ubwo inyeshyamba za FLN zaguye mu gico zari zatezwe na FARDC ku munsi w’ejo taliki ya mbere Werurwe 2020,sa mbiri za mu gitondo.

Iyi imirwano yamaze amasaha abiri yasize abasirikare 15 bo mu nyeshyamba za FLN bahasize ubuzima na Col.Masamba Marc arafatwa wabayoboraga afashwe mpiri.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru, Capt Dieudonne Kasereka uvugira ingabo za RDC muri Kivu, yahamije aya makuru agira ati:Ni byo koko twateze igico inyeshyamba za FLN zavaga mu ishyamba rya Hewa Bola twari dufite amakuru ko barigushakisha inzira iberekeza I Burundi,tubategera I Remera kuko bagomba kuva I Remera bambuka ahitwa Ruzizi ariko ntitwabaretse ngo bagenderaho twabihanije ndetse Col.Masamba Marc arafatwa twagira inama abarwanya Leta y’uRwanda kurambika intwaro bagataha iwabo.

Col Masamba Marc avuka mu ntara y’amajyepfo ,yinjiye muri ALIR ahagana mu wa 1997,nyuma yahoo ALIR ihindukiye FDLR yagiye ashingwa imirimo itandukanye,mu mwaka wa 2016 ubwo hashingwaga CNRD UBWIYUNGE,Col.Masamba Marc yahawe inshingano zo kuba ushinzwe ibikoresho muri FLN,muri 2018 kugeza ubwo yafatwaga Col,Masamba Marc yari Umuyobozi wungirije w’agace k’imirwano ka Kivu y’amajyepfo akaba yari yungirije Gen.Hakizimana Antoine Jeva.

Ibitekerezo

  • Ariko se ko mbona bafite aba Generals benshi ra?Uyu Gen.Hakizimana Antoine Jeva ntiyarazwi.Uko bigaragara,ntabwo ari FARDC gusa ibarwanya.Nta kabuza hariyo n’ingabo z’u Rwanda zibafasha kubahiga.Gusa bajye bamenya ko gukoresha ubuzima bwawe mu kurwana gusa atari byiza.Hali ikindi wakora kiza.Abatashye ubu bifitiye amahoro.Kandi bage bibuka ko n’imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa