skol
fortebet

RDC: FARDC yakoresheje indege mu kwica inyeshyamba za FLN zirimo n’umuyobozi wazo

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [FARDC] zakubise inshuro inyeshyamba za FLN muri Kivu y’Amajyepfo ndetse zica abarimo Gen.Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Rwanda Tribune cyatangaje ko inyeshyamba za FLN, zamaze kwamburwa ibirindiro byazo biri ahitwa Rutare na Kalehe,nyuma y’icyumweru zimaze zikozanyaho na FARDC.

Ku munsi w’ejo Ingabo za FARDC zikaba zarivuganye uwitwa Gen. Gaseni akaba yarashinzwe ibikorwa bya gisilikare muri FLN umutwe ushamikiye kuri MRCD wa Rusesabagina.

Inyeshyamba za FLN zikaba zari zimaze hafi umwaka zigeze aha muri Kalehe ubwo zamburwaga ibirindiro byazo I Mweso na Faringa ho muri Kivu y’amajyepfo,zikaza guhungira iKalehe,mu bindi twabashije kumenya n’uko izi nyeshyamba zateshejwe imirima zari zarahinzemo imyaka itandukanye ifite ubuso bwa hegitari 2000,iyi mirima ikaba yahiungwaga n’abaturage izi nyeshyamba zafashe bugwate zikunda kwita impunzi.

Mu kiganiro Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo, Kapiteni Dieudonne Kasereka yagiranye na Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru,yacyemereye ko batsimbuye muri ibi birindiro ingabo za FLN.

Yagize ati: "Tumaze ibyumweri bibiri duhanganye n’inyeshyamba z’abanyarwanda zitwa FLN igice kiyomoye kuri FDLR,tukaba tumaze kuzambura ibirindiro byazo benshi bakaba bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega,Gatenga na Kinono,turagira inama abaturage birirwa bazirukanka inyuma kwivangura nazo bagataha iwabo mu Rwanda."

Indege z’intambara zifashishijwe mu kurimbura FLN

Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aravuga ko abaturage bagera ku 1200 bamaze kwishyikirza MOUNUSCO bayisaba ko yabafasha bagataha,iki gitero FARDC yagabye kuri FLN,bavuga ko ari simusiga kuko yatangiye gukoreshya indege z’intambara mu guhiga aba barwanyi bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega.

FLN n’umutwe w’inyeshyamba ziyomoye kuri FDLR ,ziyomeka ku mpuzamashyaka MRCD-UBUMWE ,ikuriwe na Gen.Wilson Irategeka,uyu mutwe ukaba utarahwemye kwivuga ibigwi mu bitero byibasiye abasivili I Nyabimata no muri Bweyeye,uyu mutwe ukaba ukuriwe ku rwego rwa gislikare na Jenerari Habimana Hamada.

Ibitekerezo

  • Bravo à son Excellence Tchisékédi.Akomeje gukora umuti pe!Dore aho izo nyangabirama zahereye zigira RDC akarima kazo noneho akazo kashobotse.Ngo zirashaka kubohoza u Rwanda,ibyo zitakoze mu myaka 25 zizabikora ryari?Zahunze igihugu ari uko zikomeye?Uwabatsinze ntaho yagiye.Abo baturage banze gutaha ngo bari kumwe na zo na bo nibahagarare babone.Nabagira inama yo gutaha ikosora ritarabageraho!

    Izimbwebwe zihame hamwe zikubitwe ubundi umuturanyi mwiza nuku yakabigenje rwose Dushyigikiye nyakubahwa President wa DRC nakomerezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa