skol
fortebet

RDC: Imirwabo hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba yaguyemo 35

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Sponsored Ad

Abagera kuri 35 barimo abasivile n’umusirikare umwe baguye mu gitero inyeshamba za Mai Mai zagabye ku ngabo z’igihugu.
Mu rukerera rwo kuri uyu 27 Ugushyingo 2016 nibwo izi nyeshamba zagabye iki gitero ku ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC. Iki gitero cyagabwe ahitwa Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru yatangajwe n’ umuyobozi wa Lubero ndetse na sosiyete sivile. Ngo iki gitero cyagabwe mu saa kumi na saa kumi n’ imwe z’ igitondo.
Umuyobozi wa Lubero yavuze (...)

Umuyobozi wa Lubero yavuze ko izi nyeshyamba zahengere ubuke bw’ ingabo za RDC, bamwe muri zo bahangana n’ ingabo za Leta abandi bakirara mu baturage bakabica.

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira amahoro, demukarasi n’ uburenganzira bwa muntu CEPADHO wavuze ko ubu bwicanyi bwahonyanze bikomeye amahame mpuzamahanga y’ uburenganzira bwa muntu.

Umunyamabanga nshingabikorwa wa CEPADHO Delly Kambamu yatangaje ko Leta ikwiye gukurikirana ababigizemo uruhare bakabiryozwa.

Yagize ati “Binyuranyije n’ amahame mpuzamahanga y’ uburenganzira bwa muntu. Leta ikwiye gushakisha ababigizemo uruhare bakabihnirwa n’ amategeko.”

Ingabo za ONU ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri RDC, nizo zatabaye zibasha kwica umwe mu nyeshamba zikomeretsamo 3.

Izi ngabo za ONU ninazo zafashije abakomekeye muri iki gitero kubona ubutabazi bw’ umuryngo mpuzamahanga utabara imbabare,Croix Rouge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa