skol
fortebet

S.A: Umuriro wahitanye 7 barimo uruhinja n’ umugore utwite

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Inkongi y’ umuriro imaze iminsi muri Afurika y’ Epfo yahitanye abantu 7 barimo uruhinja n’ umugore utwite nk’ uko abashinzwe guzimya inkongi babitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukwakira 2018.

Sponsored Ad

Colin Deiner umuyobozi w’ ishami rishinzwe ibiza yabwiye Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa ko umugore uri mu bahitanywe n’ iyi nkongi yari atwite inda y’ amezi 8.

Iyi nkongi yatangiriye mu gice cy’ amagepfo gikorerwamo ubukerarugendo mu cyumweru gishize. Icyateye inkongi ntabwo kiramenyekana.

Iyi nkongi yatwitse hegitari 16,600 n’ amazu 1,500 byumvikana ko hari abakuwe mu byabo.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’ Epfo byatangaje ko abanyeshuri biga muri Kaminuza yitiriwe Nelson Mandela ishami riherereye hafi y’ imisozi ya Outeniqua mu mujyi wa George nabo bakuwe mu byabo.

Abantu barenga 400 batojwe ibyo kuzimya inkongi boherejwe muri aka gace guhangana nayo. Aka gace gaherereye ku bilometero 450 uvuye mu mujyi wa Cape Town werekeza mu burasirazuba. Uvuye mu mujyi wa Cape Town iyi nkongi iri ku ntera ingana no kuva I Kigali ujya I Muhanga inshuro 9.

Deiner yavuze ko umuyaga ariwo urimo guteza ikibazo gikomeye mu guhangana n’ iyi nkogi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa