skol
fortebet

Sergeant Hakizimana yakatiwe imyaka 10 azira gusesagura amasasu

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwa gisirikare rw’ I Goma muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize rwakatiye Sergeant Hakizimana imyaka 10 y’ igifungo azira gusesagura amasasu.

Sponsored Ad

Uyu musirikare warindaga ikigo cya gisirikare cya Katindo mu mugi wa Goma muri Nord-Kivu yarashe mu kirere urufaya rw’ amasasu nta mpamvu.

Nta muntu yishe nta n’ ikintu yangije gusa ngo byateye ubwoba abaturage batuye hafi y’ iyo nkambi nk’ uko babitangarije Radio Okapi Umuryango ukesha iyi nkuru.

Mbere y’ uko agezwa imbere y’ urukiko akanama ka gisirikare kamubashije ibyo yakoze kamushinja uburangare no kutita kubo ashinzwe kurinda avuga ko atari ameze neza.

Yasabye ko bamujyana kwa muganga bakamupima, urukiko rubitera utwatsi ahubwo rumukatira imyaka 10 y’ igifungo.

Me Elie Katumwa, wunganira mu mategeko Sergeant Hakizimana yavuze ko bagiye kujuririra iki cyemezo cyafashwe n’ urukiko rwa gisirikare rwa Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa