Siriya: Ingabo zisubije umujyi wa Qaryatayn hamaze kwicwa abantu 128
Yanditswe: Monday 23, Oct 2017
Impirimbanyi muri Siriya zivuga ko abarwanyi b’umutwe wa leta ya Kiyisilamu bishe abantu 128 mu mujyi wa Qaryatayn mbere yo kuwamburwa n’ingabo za guverinema.
Ingabo za guverinema hamwe n’abarwanyi bazishyigikiye, kuwa gatandatu bisubije umujyi uwo mujyi uherereye mu ntara ya Homs. Abarwanyi b’umutwe wa leta ya kiyisilamu bari bawumaranye ibyumweru bitatu.
Umuryango w’abanyasiriya uharanira uburenganzira bwa muntu, ufite icyicaro cyawo mu gihugu cy’Ubwongereza, ucungira hafi ubushyamirane bwo (...)
Impirimbanyi muri Siriya zivuga ko abarwanyi b’umutwe wa leta ya Kiyisilamu bishe abantu 128 mu mujyi wa Qaryatayn mbere yo kuwamburwa n’ingabo za guverinema.
Ingabo za guverinema hamwe n’abarwanyi bazishyigikiye, kuwa gatandatu bisubije umujyi uwo mujyi uherereye mu ntara ya Homs. Abarwanyi b’umutwe wa leta ya kiyisilamu bari bawumaranye ibyumweru bitatu.
Umuryango w’abanyasiriya uharanira uburenganzira bwa muntu, ufite icyicaro cyawo mu gihugu cy’Ubwongereza, ucungira hafi ubushyamirane bwo muri Siriya, kuri uyu wa mbere wavuze ko, ufite inyandiko zisobanura ubwo bwicanyi kandi ko umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, washinje abasivili kuba barafatanyije na guverinema ya perezida Bashar al-Assad.
Uwo muryango wanavuze ko, ubwinshi mu bwicanyi bwabaye mu minsi ya nyuma mbere y’uko ingabo za Siriya zigera muri uwo mujyi.
Ijwi ry’Amerika
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *