skol
fortebet

Somalia:Igisasu cyari giteze mu butaka cyishe abantu 10 bari bagiye gushyingura

Yanditswe: Sunday 31, May 2020

Sponsored Ad

Polisi n’ababibonye bavuga ko abantu bagera ku 10 bishwe n’igisasu cyari giteze mu butaka nyuma yaho imodoka ya bisi nto (minibus) bari barimo ikigongeye hafi y’umurwa mukuru Mogadishu wa Somalia.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko benshi muri abo bagenzi bari abo mu muryango umwe.

Bari barikwerekeza ku itabaro (mu muhango wo gushyingura) ubwo iyo modoka yagongaga icyo gisasu.

Nta mutwe wari wigamba iturika ry’icyo gisasu.

Ariko, intangondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya isilamu zo mu mutwe wa al-Shabab zikunze gutega ibisasu mu butaka ku nkengero z’imihanda minini.

Umuhanda icyo gisasu cyaturikiyeho uri ku ntera ya kilometero zigera kuri 20 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Mogadishu. Ukunze kugendwamo n’imodoka za leta n’iz’abasirikare.

Umupolisi Farah Hassan yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

"Kugeza ubu tuzi ko igisasu cyishe abantu batandatu kigakomeretsa n’abandi... Umubare w’abapfuye ushobora kuza kwiyongera".

Igihugu cya Somalia kiri mu bihugu bihorana umutekano muke muri Afrika kuko kenshi mu binyamakuru humvikana inkuru z’ubwicanyi bwa Al Shabaab,gushimuta n’ibindi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi,Ibitangazamakuru byo muri Somalia byamaganye iyicwa ry’umunyamakuru wa televiziyo wishwe mu ijoro ajombaguwe ibyuma.

Said Yusuf Ali yatewe ibyuma inshuro nyinshi hanze y’iguriro riri mu murwa mukuru Mogadishu.

Nta rwego rwigenga rwemeje niba ibyabaye ari ubwicanyi bwateguwe cyangwa ari urugomo ruhutiyeho. Polisi yavuze ko yafashe uwamuteye ibyuma nk’uko radio Dalsan yabivuze.

Ibinyamakuru byo muri Somalia bivuga ko Said yagiye gukiza abantu babiri bariho barwana umwe muri bo aramuhindukirana amutera icyuma inshuro eshanu, bamugeza kwa muganga yapfuye.

Uyu ni umugabo wari ufite abana babiri n’umugore utwite umwana wa gatatu, yari amaze gutara no gutangaza inkuru ku iyicwa ry’umwarimu.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Somalia ryasohoye itangazo rivuga ko kwibasira abanyamakuru biri kwiyongera.

Iri tangazo ryavuze ko mu mwaka ushize, abanyamakuru bane bishwe muri Somalia, abagera hafi kuri 50 bakorewe iyicarubozo cyangwa baratotezwa, abarenga 10 barafashwe barafungwa.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, amashyirahamwe y’abanyamakuru muri Somalia yandikiye ibaruwa Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi kandi nka "Farmajo", yamagana ibikorerwa abanyamakuru.

Iyi baruwa yari ikubiyemo urutonde rw’ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa