skol
fortebet

Somaliya: Umuyobozi w’iperereza yishwe arashwe

Yanditswe: Monday 18, Sep 2017

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab watangaje ko ariwo wishe umwe mu bayobozi bakomeye b’ibiro by’iperereza muri Somaliya hamwe n’abasirikare babiri bari bari bamucungiye umutekano, ni mu mutego wateze mu majyepfo y’umujyi wa Mogadishu.
Abayobozi muri Somaliya bavuga ko Mohamud Moallim Hassan Qoley yishwe kuri iki cyumweru tariki ya 17 nzeri 2017, arashwe n’amasasu yaje aturuka muyindi modoka yari ihagaze hafi y’aho banyuraga.
Nyuma y’icyo gitero, abandi basirikare bane ba Leta bishwe mu gitondo (...)

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab watangaje ko ariwo wishe umwe mu bayobozi bakomeye b’ibiro by’iperereza muri Somaliya hamwe n’abasirikare babiri bari bari bamucungiye umutekano, ni mu mutego wateze mu majyepfo y’umujyi wa Mogadishu.

Abayobozi muri Somaliya bavuga ko Mohamud Moallim Hassan Qoley yishwe kuri iki cyumweru tariki ya 17 nzeri 2017, arashwe n’amasasu yaje aturuka muyindi modoka yari ihagaze hafi y’aho banyuraga.

Nyuma y’icyo gitero, abandi basirikare bane ba Leta bishwe mu gitondo cyo ku cyumweru n’abarwanyi ba al-Shabab mu ntara ya Hiran, iri mu majyepfo y’umujyi wa Mogadishu.

Kibaye igitero cya kane al shabab ikoze ku basirikare ba Leta muri uku kwezi kwa nzeri , inyuma y’ibitero bagabye mu bice bya Bulogudud, Beled Hawo na El-Wak, bigenzurwa na Leta bica abasirikare batari bake ndetse barasahura n’intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa