skol
fortebet

Sudani y’Epfo:Umusirikare uzajya ufata umusivili ku ngufu azajya araswa

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yatangaje ko umusirikare uzagaragarwaho n’ibikorwa byo gufata ku ngufu abasivili agomba kuraswa.
Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017 ubwo yasuraga umujyi wa Yei muri iki gihugu nkuko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters yabitangaje.
Yagize ati " Buri wese ukora ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko, afata ku ngufu abagore n’abakobwa, ntabwo ari politiki ya guverinoma…, umubiri w’umugore ntiwagombye gufatwa ku ngufu."
Yongeyeho ati (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yatangaje ko umusirikare uzagaragarwaho n’ibikorwa byo gufata ku ngufu abasivili agomba kuraswa.

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017 ubwo yasuraga umujyi wa Yei muri iki gihugu nkuko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters yabitangaje.

Yagize ati " Buri wese ukora ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko, afata ku ngufu abagore n’abakobwa, ntabwo ari politiki ya guverinoma…, umubiri w’umugore ntiwagombye gufatwa ku ngufu."

Yongeyeho ati “Ndasaba Umugaba mukuru w’ingabo Gen Paul Malong na Minisitiri w’Ingabo ko guhera ubu niba hari igikorwa nk’iki cyakozwe. Muri ubwo buryo , tuzarasa ababikoze.”

Muri 2013 ubwo muri iki gihugu habaga intambara yari ihanganishije Perezida Salva kiir n’ingabo zari ziyobowe na Rieck Machar, uyu muyobozi wo mu bwoko bw’aba-Dinka yirukanye uwari umwungirije wakomokaga mu bwoko bw’aba-Nuer.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse na Loni bagaragaje ko ingabo z’icyo gihugu zishoye mu bikorwa byo gufata ku ngufu abagore bagendeye ku bwoko bwabo. iki kibazo. Hari kandi n’izindi ngero zitandukanye z’abagore bagiye bafatwa ku ngufu n’inyeshyamba muri icyo gihugu.

Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gihugu no gushyigikira umuco wo kudahana, cyateje impagarara hagati ya Leta ya Sudani y’Epfo n’abaterankunga b’Abanyaburayi batera inkunga iki gihugu mu bijyanye n’ubuzima n’uburezi batangaje ko iki gihugu gikeneye inkunga y’ingabo za loni bagera ku bihumbi 15 izatwara miliyari y’amadolari ya Amerika mu gihe cy’umwaka.

Mu Kuboza 2016, Loni yatangaje ko ihohoterwa rivugwa muri Sudani y’Epfo bishobora kuzageza igihugu kuri jenoside.

Ibibazo by’umutekano muke muri Sudani y’Epfo, cyatumye abaturage basaga miliyoni 3 bahunga igihugu, abagore benshi batangazwa ko bashakaga guhohoterwa n’abasirikare babaga babacungira hafi ngo babahohotere ubwo bajyaga kuvoma no gutashya.

Kiir yatangaje ko hari abashobora kwitwaza ibyo bihano atangaje bakabihuza n’ibidakwiye.

Ati “ Hari abantu muri mwe bazajya muri Loni batangaze ko twice abantu.”

Umuvugizi w’ingabo z’iki gihugu, Brig Gen Lul Ruai Koang yatangaje ko bahagurukiye iki kibazo kugeza ubwo muri Nzeri umusirikare ufite ipeti rya majoro yakatiwe gufungwa imyaka 14 ahamijwe icyaha cyo gufatira umwangavu I Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo.

Ni ku nshuro ya mbere Perezida Kiir asura Yei, kuva iki gihugu cyabona ubwigenge guhera muri 2011 nyuma y’intambara ndende yahanganishije sudani ya n’icyaje kuba na Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa