skol
fortebet

Telefone yarakoye ubuzima bw’ umugore mu gitero giherutse guhitana 22 mu mujyi wa Manchester

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

Hagaragaraye ifoto ya telefone ngendanwa ihongotseho yatabaye ubuzima bw’ umwe mu bagore bari ahabereye igitero cy’ ubwiyahuzi mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza.
Uyu mugore Lisa Bridgett kuri ubu urimo kuvurwa ibikomere, yarimo akoresha iyo telefone mu gitaramo cy’ umuhanzi w’ Umunyamerika Ariana Grande ubwo umwiyahuzi yateraga bombe muri icyo gitaramo.
Buro yaturutse kuri iyo bombe ikubita ikiganza cya Lisa cyari gifashe telefone acika urutoki rwo hagati na telefone irangirika bituma iyo (...)

Sponsored Ad

Hagaragaraye ifoto ya telefone ngendanwa ihongotseho yatabaye ubuzima bw’ umwe mu bagore bari ahabereye igitero cy’ ubwiyahuzi mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza.

Uyu mugore Lisa Bridgett kuri ubu urimo kuvurwa ibikomere, yarimo akoresha iyo telefone mu gitaramo cy’ umuhanzi w’ Umunyamerika Ariana Grande ubwo umwiyahuzi yateraga bombe muri icyo gitaramo.

Buro yaturutse kuri iyo bombe ikubita ikiganza cya Lisa cyari gifashe telefone acika urutoki rwo hagati na telefone irangirika bituma iyo buro igera mu isura yagabanyije umuvuduko akomereka kwitama no ku zuru.

Lisa mbere y’ uko ibyo bimubaho

Umugabo wa Lisa avuga ko iyo telefone yagabanyije umuvuduko ako kabaru kari gafite kan.di ikanagahindurira icyerekezo.

Magingo aya abantu 8 nibo bakurikiranyweho kugira uruhare muri icyo gitero cyagabwe na Salman Abedi.

Steve, umugabo wa Lisa avuga ko Lisa ameze neza kandi afite amahirwe yo gukira. Ngo ku wa Kabiri nibwo yabazwe bwa mbere, ku wa Kane arongera arabagwa.

Lisa afite ibikomere byinshi birimo igikomere kinini afite ku itako kiyongera kuri bya bindi byo mu maso akagira n’ imvune yo ku kabombampori.

Steve yanditse kuri facebook ati “Kuba yari kuri telefone bishoboke ko aribyo byatabaye ubuzima bwe. Buro yakubise telefone ntabwo yahinduye icyerekezo gusa ahubwo yanagabanyije umuvuduko mu buryo bufatika”

Icyo gitero cyabaye ku wa mbere tariki 22 Gicurasi gihitana abantu 22 naho 64 barakomereka.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa