skol
fortebet

Trump arashinjwa gushaka kwica Perezida wa Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Saturday 06, May 2017

Sponsored Ad

Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo byagerageje kwica Kim Jong Un bikoresheje ibisasu birimo uburozi.
Icyegeranyo cy’amagambo 1800 icyo gihugu cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, kivuga ko umutwe w’iterabwoba wagambanye n’Ikigo cy’Ubutasi cya USA, (CIA) n’icya Koreya y’Epfo, IS, kugira ngo bazatere igisasu kirimo uburozi Kim Jong Un ari mu birori n’imyiyerekano ya gisirikare biherutse kuba.
CNN ivuga ko ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru buhamya (...)

Sponsored Ad

Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo byagerageje kwica Kim Jong Un bikoresheje ibisasu birimo uburozi.

Icyegeranyo cy’amagambo 1800 icyo gihugu cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, kivuga ko umutwe w’iterabwoba wagambanye n’Ikigo cy’Ubutasi cya USA, (CIA) n’icya Koreya y’Epfo, IS, kugira ngo bazatere igisasu kirimo uburozi Kim Jong Un ari mu birori n’imyiyerekano ya gisirikare biherutse kuba.

CNN ivuga ko ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru buhamya ko bwatahuye uwo mugambi ndetse ukaburizwamo, igashinja abakozi ba CIA na IS gukorana n’umuturage w’umunyakoreya mu gutanga amafaranga n’intwaro zo gutera icyo gisasu.

Si ubwa mbere Koreya ya Ruguru ishinje USA gushaka kwica Kim Jong Un.

Koreya y’Epfo yo yamaze kwemera ko ifite umugambi wo kumwica. Mu mwaka ushize, abadepite bayo bavuze ko bafite igitekerezo cy’uko bakoresha ibisasu bya misile bishobora kwibasira aho Kim Jong Un atuye bikamuhitana.

Muri Koreya y’Epfo kandi abagaba b’ingabo na polisi bashyizeho Ihuriro ryo Guhana bihanukiriye Koreya ya Ruguru no kwirwanaho mu gihe iteye ‘Massive Punishment and Retaliation (KMPR)’

Riteganya gukoresha ibisasu bikomeye, imitwe y’ingabo yihariye n’ubundi buryo bwo kwikiza umwanzi cyane cyane ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru mu gihe hagaragaye impungenge z’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa