skol
fortebet

Trump yavuze amagambo akomeye kubera inkongi bamwe bise imperuka imaze guhitana 25

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump mu butumwa yashyize kuri Twitter yasabye abatuye Leta ya California kumvira amabwiriza y’ abayobozi bakemera kwimurwa bwangu kuko inkongi y’ umuriro yibasiye iyi Leta iri kumuvuduko mwinshi agaragaza uburakari bwatumye avuga ko ashobora guhagarika ingengo y’ imari ihabwa iyi Leta.

Sponsored Ad

Yagize ati “Umuriro wa California urimo kwihuta cyane, abantu ni batimurwa vuba barashya. Nyamuneka mwumvire amabwiriza ya Leta n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze”

Perezida Trump yongeye atanga ubutumwa bw’ ihumure ati “Tubungabunze amashyamba neza uyu muriro wibasira California twahuhagarika”

Imibare itangwa n’ ubutegetsi iremeza ko iyi nkongi y’ umuriro imaze guhitana abantu 25 naho abantu 250 000 bakaba bakuwe mu byabo.

Uyu muriro wangiye umujyi wa Paradise. Abashinzwe ikirere bavuga ko uyu muriro ikinyamakuru Skynews cyahaye izina ry’ ‘UMURIRO W’ IMPERUKA’ bavuga ko uyu muriro uzakomeza no mu cyumweru gitaha gusa abashinzwe kuzimya inkongi bo bafite ikizere umuyaga uraza kubashaka kuzimya.

Perezida Trump mu butumwa yatambukije kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko Leta ya California amamiliyari y’ amadorali ntibungabunge amashyamba none bikaba bitumye ubuzima bw’ abantu bubigenderamo ati “Musigeho konona bikabije umutungo wa Leta cyangwa duhagarike amafaranga twabahaga”


Aho iyi nkongi iherereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa