skol
fortebet

Trump yishimiye amasezerano yo kurangiza intambara yari imaze imyaka 18 USA yagiranye n’Abatalibani

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2020

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko "igihe kigeze cyo gucyura abantu bacu" nyuma yaho Amerika n’Abatalibani ejo bashyize umukono ku masezerano agamije kugarura amahoro muri Afghanistan.

Sponsored Ad

Perezida Trump yavuze ko abasirikare 5,000 b’Amerika bazava muri Afghanistan bitarenze mu kwezi kwa gatanu kandi ko azagirana ibiganiro n’abakuru b’Abatalibani mu gihe cya vuba aha, ariko ntiyavuga aho bazahurira.

Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo bihuriye mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare uhuza ibihugu by’i Burayi n’Amerika - uzwi nka OTAN/NATO - byemeje gukura abasirikare babyo muri Afghanistan mu gihe cy’amezi 14 intagondwa z’Abatalibani niziramuka zubahirije ayo masezerano yanditse amateka.

Byitezwe ko hakurikiraho ibiganiro hagati ya leta y’Afghanistan n’Abatilbani.

Bijyanye n’ayo masezerano yashyiriweho umukono i Doha mu murwa mukuru wa Qatar, intagondwa z’Abatalibani zanemeye kutemerera umutwe wa al-Qaeda cyangwa undi mutwe ugendera ku mahame akaze y’ubuhezanguni gukorera mu bice zigenzura.

Amerika yateye Afghanistan hashize ibyumweru habaye ibitero byo mu kwezi cya cyenda mu mwaka wa 2001 i New York byakozwe n’umutwe wa al-Qaeda, icyo gihe wari ufite icyicaro muri Afghanistan.

Abatalibani bakuwe ku butegetsi, ariko bahinduka umutwe w’intagondwa wageze mu mwaka wa 2018 ukorera aharenga bibiri bya gatatu by’igihugu cy’Afghanistan.

Abasirikare b’Amerika barenga 2,400 biciwe mu ntambara y’Afghanistan. Abagera hafi ku 12,000 baracyari muri icyo gihugu.

Ubwo yavugiraga mu biro bye bya White House, perezida Trump yashimiye Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, n’umujyanama mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika Mark Esper ndetse n’"abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bigomwe byinshi cyane mu bijyanye n’amaraso, umutungo n’imari".

Yavuze ko Abatalibani bari bamaze igihe kirekire bagerageza kugirana ayo masezerano n’Amerika, ndetse avuga ko afite icyizere kuri ayo masezerano kuko "buri muntu wese arambiwe intambara".

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Iyi ntambara yatwaraga Amerika hafi 1 trillion RWF buri kwezi.Nukuvuga 1/3 cya Rwanda National Budget 2019-2020.Mutekereze.Isi yose ikoresha 1.7 trillions USD mu bijyanye n’intambara buri mwaka.
    Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa