skol
fortebet

Twitter yatangiye gutamaza ku karubanda perezida Donald Trump

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

Bwa mbere na mbere ikigo cy’ikoranabuhanga Twitter kiraburira abantu kwitondera ubutumwa perezida w’Amerika anyuzaho. Twitter nirwo rubuga Perezida Trump akoresha cyane buri munsi.

Sponsored Ad

Abantu benshi bamurega ko avugaho ibinyoma n’amakuru atari yo, no kwibasira abaturage basanzwe n’abanyapolitiki. Nyamara ibi byose bibujijwe mu mahame bwite ya Twitter.

Twitter yagerageje kenshi kugarura Perezida Trump mu nzira y’ikinyabupfura n’ubwubahane, ariko biranga. Gusa, nta bihano yigeze imufatira ku mbuga ye ya Twitter akoresha, n’ubwo hari abantu batandukanye babisabye kenshi.

Urugero: umugabo w’umugore umaze imyaka 20 apfiriye mu buryo bw’impanuka mu biro bya Joe Scarborough, wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani na Perezida Trump akomokamo. Icyo gihe Scarborough yari depite mu nteko ishinga amategeko, Congress, ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubu ntacana uwaka na Perezida Trump. Trump aherutse kwandika kuri Twitter ko ari Scarborough wishe uriya mutegarugoli. Umugabo w’uyu mudamu yasabye Twitter gusiba Tweets, ibyo Perezida Trump yanditse, avuga ko ari "ikinyoma cyambaye ubusa." Twitter yaramwandikiye, imubwira gusa ko "biyibabaje." Ariko ntacyo yakoze.

Ni ubwa mbere rero Twitter noneho ifatiye ibyemezo Perezida Trump. Ariko ntabwo ifunze imbuga ye. Ahubwo yashyizeho uburyo bwo kubanza gusuzuma neza no kuvuguruza ubutumwa bwa Trump biramutse bibaye ngombwa.

Byatangiye ejo kuwa kabiri. Perezida Trump yanditse kuri Twitter ko gutora mu kwezi kwa 11 gutaha abaturage b’Amerika bakoresheje inyandiko inyura mu iposita "binyuranyije n’amategeko, kandi ko bishobora kubamo ubujura, amajwi akibwa." Komisiyo y’igihugu y’amatora iratekereza gukoresha ubu buryo niba icyorezo cya virusi ya Corona gikomeje kugera mu kwa 11. Trump nta kimenyetso na kimwe atanga ku birego bye.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Twitter ivuga ko ibi birego bya Trump "bishobora kuyobya rubanda ku birebana n’uburyo bwose bwo gukora amatora," maze ishyiraho inzira yereka abaturage bashobora kwisomera "amakuru nyayo arebana no gutora bakoresheje inyandiko zinyura mu iposita."

Amahame ya Twitter abuza abayikoresha gutambutsa "amakuru y’ibinyoma cyangwa ashobora kuyobya abantu no kubatera ubwoba kugirango batajya gutora." Ariko kugeza ubu Twitter yari itaravuguruza ku mugaragaro amakuru abeshya ayo ari yo yose, usibye ku cyorezo cya virusi ya Corona cyonyine gusa.

Trump yashubije kuri Twitter, avuga ko iki kigo cy’ikoranabuhanga "kirimo kivanga mu matora 2020 y’umukuru w’igihugu." Ati: "Twitter irimo iraniga uburenganzira bwa muntu bwo kuvuga icyo ashaka. Nka Perezida sinzareka bibaho."

Umuyobozi w’ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Trump muri aya matora, Brad Parscale, nawe yanditse kuri Twitter, ati: "Iki kigo kirabogamye mu rwego rwa politiki. Ni byo byatumye duhagarika guhitishaho ubutumwa bwacu bwose bwo kwiyamamaza."

Nyamara Twitter ni yo yafashe icyemezo mu kwezi kwa 11 gushize cy’uko nta butumwa bwa politiki bw’uwo ari we wese izongera kwemera ko buyitambukaho.

Abantu bakiriye bate icyemezo cya Twitter cyo kugenzura ubutumwa Trump ayinyuzaho?

Joe Biden, wizeye kuba kandida w’ishyaka ry’Abademokarate mu matora y’umukuru w’igihugu mu kwa 11, yatangaje kuri televiziyo CNN ko yemera ko "imbuga nkoranyambaga zikwiye koko kuvuguruza ibyo perezida atangaje abeshya."

Senateri Josh Hawley wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, we yabwiye televiziyo Fox News, ati: "Kuki ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga bikoresha amafaranga y’imisoro y’abaturage mu gukumira ubutumwa bwa bamwe, by’umwihariko abanenga Ubushinwa?"

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa