skol
fortebet

U Burundi burashinja u Rwanda gushimuta umuturage wabwo

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Leta y’ u Burundi yatangaje ko hari umutage w’ Umurundi wabuze ubwo yari agiye kureba imitego yo mu mazi yari yateze hafi y’ ahumvikaniye urusaku rw’ amasasu mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.
Ahagana mu ma saa tatu z’ umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 20 Kamena nibwo mu murenge wa Bugarama uhana imbibi n’ igihugu cy’ u Burundi humvikanye urusaku rw’ amasasu yahitanye umugore w’ imyaka 52, abandi umunani bagakomereka.
Kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’ igipolisi cy’ u Burundi cy’ Pierre (...)

Sponsored Ad

Leta y’ u Burundi yatangaje ko hari umutage w’ Umurundi wabuze ubwo yari agiye kureba imitego yo mu mazi yari yateze hafi y’ ahumvikaniye urusaku rw’ amasasu mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.

Ahagana mu ma saa tatu z’ umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 20 Kamena nibwo mu murenge wa Bugarama uhana imbibi n’ igihugu cy’ u Burundi humvikanye urusaku rw’ amasasu yahitanye umugore w’ imyaka 52, abandi umunani bagakomereka.

Kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’ igipolisi cy’ u Burundi cy’ Pierre Nkurikiye yabwiye Ijwi ry’ Amerika ko hari umuturage w’ Umurundi washimuswe n’ inzego z’ umutekano z’ u Rwanda.

Yagize ati “Ukuntu babigenjeje bagiye barasa amasasu atanu mu kirere, uwo murobyi na mugenzi we witwa Bucumi bari bagarutse kureba aho bateze imitego mu ruzi, bahita bagira ubwoba barahunga, mu guhunga rero Bucumi yahise ahungira mu Burundi naho Ndayikingurikiye ahita yiroha mu mazi niko guhita bamutegeka kubakurikira bamubwira ko natabakurikira bahita bamurasa”

Kuri uyu wa Gatatu kandi, Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka, umukuru wa polisi y’ u Rwanda n’ ukuriye ingabo mu ntara y’ uburengerazuba basuye umurenge wa Bugarama bahumuriza abaturage babizeza abarashe abaturage ba Bugarama bazafatwa bakabiryozwa.

Kaboneka ati “Nta gikuba cyacitse abaturage b’ akarere ka Rusizi batuze bakomeze akazi kabo, n’ abangaba twizeye ko bari bufatwe”

Umuvugizi w’ iingabo z’ u Rwanda Lt. Col Ngendahimana yavuze ko batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abarashe abaturage ba Bugarama.

Ibitaro bya Mibirizi byakiriye inkomere byatangaje ko abantu babiri bakomeretse bikabije boherejwe mu bitaro bya CHUB kugira ngo barusheho kugurikinwa n’ abaganga b’ inzobere.

Ku kibazo cyo kuba hari umuturage w’ Umurundi waburiwe irengero, bivugwa ko ari mu Rwanda, Ikinyamakuru Umuryango cyagerageje kuvugana n’ Umuvugizi w’ igisirikare cy’ u Rwanda ntibyadushobokera.

Ibitekerezo

  • Aba batipe n’amatangazo yabo wagirango barapyinata ku mugani wabo. Iyo mitego se iyo bagiye kuyitega babanza kumenyesha Nkurunziza na Nkurikiye, bajya kuyitegura bakavugana ku cyombo? Harya ubundi washimuta umurundi ngo umukoze iki? Muzabaze ntabwo RDF iba mu tuntu cheap nk’utwo Nkurikiye we, ahubwo nimutava muri iyo myifatire ya giturage byo bizaba bibi kandi twe ntitubyifuza rwose. Abanyarwanda bakeneye amahoro, kandi turi maso.

    Imana idufashe mu gihugu cyacu haboneke umutekano usesuye ahantu hose no ku banyarwanda bose. Abo bagizi ba nabi bareke iyo mirimo yabo mibi, ahubwo bahindukirire Yesu Kristo ababere Umwami n’Umukiza. Umuryango watakaje umuntu wihangane hamwe na ziriya nkomere ziri mu bitaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa