skol
fortebet

‘U Burundi ntibwatewe n’igisirikare c’u Rwanda rwatewe n’igihugu c’u Rwanda’-Perezida Nkurunziza

Yanditswe: Thursday 26, Dec 2019

Sponsored Ad

Perezida Petero Nkurunziza yongeye gushimangira ko igihugu cy’u Rwanda aricyo cyateye u Burundi mu gitero cyagabwe ku birindiro bya gisirikare muri komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’abenegihugu i Gitega kuri uyu wa Kane,Nkurunziza yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo n’icyerekeye umubano n’u Rwanda.
Muri icyo kiganiro, Perezida Petero Nkurunziza yavuze ko atari ubwa mbere u Rwanda rutera u Burundi, yemeza ko ibimenyetso byose bihari.
Leta y’u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Perezida Petero Nkurunziza yongeye gushimangira ko igihugu cy’u Rwanda aricyo cyateye u Burundi mu gitero cyagabwe ku birindiro bya gisirikare muri komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’abenegihugu i Gitega kuri uyu wa Kane,Nkurunziza yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo n’icyerekeye umubano n’u Rwanda.

Muri icyo kiganiro, Perezida Petero Nkurunziza yavuze ko atari ubwa mbere u Rwanda rutera u Burundi, yemeza ko ibimenyetso byose bihari.

Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo ishinjwa n’u Burundi ahubwo ibushinja gucumbikira imwe mu mitwe irurwanya cyane ko FLN yateye I Nyamagabe iturutse I Burundi.

Perezida Nkurunziza yavuze ko Leta y’u Burundi ifite ibyemezo nyabyo byerekana ko igitero cyabaye ku wa 17 Ugushyingo uyu mwaka, muri komine Mabayi cyakozwe n’abasirikare b’igihugu cy’u Rwanda.

Ati: "Aha rero nashaka gukebura Abarundi (…)mumenye neza y’uko atari abasoda bo mu Rwanda bateye u Burundi, ni igihugu c’u Rwanda cateye u Burundi.
Kuko uteye abasirikare b’ikindi gihugu bacungera imbibe uba uteye igihugu. Ntabwo bateye ikirindiro c’abasirikare b’u Burundi, bateye igihugu c’u Burundi".

Mu ntango za kuno kwezi, Inama mpuzamakungu ishinzwe akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR) iherutse gushinga ikipe yo gukora amaperereza kuri icyo gitero; kugeza ubu nta cyegeranyo cyawo kiraboneka.

Ku birego by’ u Rwanda rushinja u Burundi ko rucumbikiye abashaka kwangiza umutekano warwo,Perezida Nkurunziza yabyamaganiye kure.

Ati: "Twarababwiye ko twebwe mu mateka y’u Burundi tutigeze tubika inkozi z’ikibi, nta munsi n’umwe igihugu c’u Burundi cateje ingorane ikindi gihugu tubana muri kano karere".

Avuga ko u Rwanda rwari rwaranze ikipe mpuzamahanga yo gukora iperereza kuri ibi birego ibihugu byombi bishinjanya.

"Tuvuze tuti abadutera baturuka mu Rwanda, abaza guhinyuza baraje mu Burundi barabona ko ivyo u Rwanda rwagiriza u Burundi atari vyo, hama natwe dusaba ko bogenda mu Rwanda kuturabira ko ivyo tuvuga atari vyo, ariko u Rwanda rwaranse".

Mu gusoza iki kiganiro,Nkurunziza yavuze ko atari icya nyuma agiranye n’itangazamakuru aho yavuze ko na mbere y’uko ahererekanya ububasha na perezida uzatorwa muri 2020 azabwira Abarundi ibyo yagezeho ndetse agenera inama uzamusimbura.

Ibitekerezo

  • Imana yonyine ni yo iz ukuri kand izagushyir ahagaragara. Abarundi n Abanyarwanda turi impanga, twagakwiriye kumvikana mu byo tubona ko tutari guhuza.

    Ariko nkuyumuyobozi ushinja urwanda ko atavuga ibyobimenyetso?ariyibagiza interahamwe ziri muburundi zaje zikatwicira abantu zigasubira iburundi gusa ntakaduteranye nabaturage buburundi kuko ntacyo dupfa turi abavandimwe dufite byinshi duhuriyeho nagende rwiza rwose yokwanduranya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa