skol
fortebet

U Bwongereza: Abiyahuzi bagongesheje abantu imodoka abakomeretse bicishwa icyuma

Yanditswe: Sunday 04, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu mugi wa Londres mu gihugu cy’ u Bwongereza igitero cy’ abiyahuzi cyahitanye abantu 7 abandi bagera kuri 30 barakomereka, polisi ihita irasa batatu mu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero barapfa.
Polisi y’ u Bwongereza yatangaje ko abiyahuzi bashoye imodoka mu kivunge cy’ abantu, barangiza bagateragura ibyuma abakomeretse.
Iki gitero kibabye nyuma y’ ibyumweru bibiri gusa mu mujyi wa Manchester nawo wo mu gihugu cy’ u Bwongereza hagabwe igitero cy’ abiyahuzi kigahitana abagera kuri 22. (...)

Sponsored Ad

Mu mugi wa Londres mu gihugu cy’ u Bwongereza igitero cy’ abiyahuzi cyahitanye abantu 7 abandi bagera kuri 30 barakomereka, polisi ihita irasa batatu mu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero barapfa.

Polisi y’ u Bwongereza yatangaje ko abiyahuzi bashoye imodoka mu kivunge cy’ abantu, barangiza bagateragura ibyuma abakomeretse.

Iki gitero kibabye nyuma y’ ibyumweru bibiri gusa mu mujyi wa Manchester nawo wo mu gihugu cy’ u Bwongereza hagabwe igitero cy’ abiyahuzi kigahitana abagera kuri 22.

Ibitero byabaye mu masaha ya nijoro cyane ku wa Gatandatu ahitwa London Bridge no hafi ya Borough Market, byakomerekeje abantu 48.

Perezida wa Amerika Donald Trump yanyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter agira ati:

"Icyo Amerika yashobora gukora mu gufasha i London cyangwa mu Bwongereza, tuzaba duhari- TURI KUMWE NA MWE. IMANA IBAHE UMUGISHA!"

Bwana Trump yanasabye ko icyemezo cye cyo guca muri Amerika, abantu baturuka mu bihugu bitandatu byiganjemo abayisilamu, gushyigikirwa n’inkiko.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko Ubufaransa buri ku ruhande rw’Ubwongereza.

"Mu bibazo by’aya makuba mashya, Ubufaransa buri ku ruhande rw’Ubwongereza nk’uko bisanzwe. Ibitekerezo byanjye biri ku baguye mu gitero n’ababo."

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’Ubufaransa ryavuze ko Abafaransa babiri bakomerekeye mu gitero, umwe yakomeretse bikomeye cyane.

Umukuru wa leta y’ubudage Angela Merkel yasohoye itangazo yavuzemo ko "Ku Budage, ndasubiramo ko mu ntambara yo kurwanya iterabwoba iryo ari ryo ryose, twifatanyije n’Ubwongereza dushimitse."

Umukuru w’akanama k’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, EU, Jean Claude Juncker yavuze ko yakurikiye amakuru mu bwoba bukomeye.

"Ibitekerezo n’amasengensho yanjye biri ku baguye mu gitero n’imiryango yabo. Nyabuneka mwirinde".

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yagize ati:

"Amakuru mabi cyane i London muri iri joro. Turi gukurikira uko ibintu bimeze."

Polisi ivuga ko abantu batatu bari bafite ibyuma baturumbutse bava mu modoka yo mu bwoko bwa ’van’ ku kiraro batangira gutera abakiriya bari mu ma resitora no mu tubari.

Ibitekerezo

  • Nyamara icyemezo cya tramp ni cyo ese kuki impunzi mutazishyira mu cyigo mukabanza kubagenzura muravanga ibirura ni ntama koko abo ngereza mwihangane reta yanyu irahuze tekinoji mufite ntimushobora kujenjeka babibaze urwego rwi perereza ntacyo bakora cyangwa begure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa