skol
fortebet

U Bwongereza: Inzu yubakiwe guhungishirizwamo abayobozi yatahuwemo umurima munini w’ urumogi(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 24, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ u Bwongereza mu nzu yubakiwe guhungishirizwamo abayozi, hatahuwe umurima w’ urumogi rufite agaciro ka amadorali y’ Amerika miliyoni n’ ibihumbi 200.
Iyo nyubako yasanzwemo uyu murima w’ urumogi yubatswe munsi y’ ubutaka mu 1985, yubakwa na Minisiteri y’ ingabo y’ igihugu cy’ Ubwongereza. Iyo nyubako yubakiwe guhungishirizwamo abayobozi n’ abandi banyacyubahiro mu gihe haba habaye igitero gikomeye cy’ abiyahuzi, ifite ibyuma 20.
Polisi yo muri Wiltshire yatangaje kuri uyu wa Kane ko (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ u Bwongereza mu nzu yubakiwe guhungishirizwamo abayozi, hatahuwe umurima w’ urumogi rufite agaciro ka amadorali y’ Amerika miliyoni n’ ibihumbi 200.

Iyo nyubako yasanzwemo uyu murima w’ urumogi yubatswe munsi y’ ubutaka mu 1985, yubakwa na Minisiteri y’ ingabo y’ igihugu cy’ Ubwongereza. Iyo nyubako yubakiwe guhungishirizwamo abayobozi n’ abandi banyacyubahiro mu gihe haba habaye igitero gikomeye cy’ abiyahuzi, ifite ibyuma 20.

Polisi yo muri Wiltshire yatangaje kuri uyu wa Kane ko yataye muri yombi abantu batandatu mu mukwabu yakoze mu kigo cya RGHQ Chilmark (Regional Government Headquarters), cyubatswe munsi y’ubutaka mu 1985, kigenewe kurengera abayobozi muri guverinoma n’abandi bantu bakomeye muri ako gace mu gihe cy’ibitero by’intwaro z’ubumara.

Gusa icyo kigo cyahagaritse imirimo mu 1992 nyuma y’Intambara y’Ubutita, kiza kugurishwa mu 1997.

Dail mail yatangaje ko nubwo icyo kigo kitakibarizwa mu maboko ya Minisiteri y’Ingabo, kicyubatse ndetse n’inzugi zacyo zitapfa kwangizwa n’ikintu kibonetse cyose ziracyariho.

Polisi ivuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’ibikorerwa muri iyo nyubako, yategerereje hanze abakozi bayo kuko inzu zaho zitapfa kumeneka, hasohokamo abantu batatu ihita ibata muri yombi, maze yifashisha imfunguzo zabo mu kwinjira.

Mu kugera imbere polisi ivuga ko yasanzemo abantu benshi bisa n’aho bakora mu busitani, n’ibiti byinshi by’urumogi kandi biri ku kigero gitandukanye mu gukura.

Paul Franklin ukuriye Ishami rikurikirana ibyaha, mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Harimo ibyumba bigera kuri 20, bigabanyije mu nyubako ebyiri zigerekeranye, buri kimwe gifite uburebure bwa metero 60.9 n’ubugari bwa metero 21.3,”

"Hafi buri cyumba cyahinduwe aho gukorera ibiti by’urumogi kandi hari n’ibimenyetso byinshi bigaragaza ko mbere rwahasaruwe.”

Ubu abagabo batanu n’umwana umwe w’umuhungu ufite imyaka 15 bafashwe na Polisi y’u Bwongereza, yanatangaje ko uyu ushobora kuba ari wo murima munini w’urumogi utahuwe mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa