skol
startimes

Ubuhinde: Umukecuru w’imyaka 86 yafashwe ku ngufu n’umugabo w’imyaka 30 bitera benshi agahinda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 September 2020 Yasuwe: 1928

Buri mwaka mu Buhinde habarurwa ibikorwa ibihumbi n’ibihumbi byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ariko bimwe muri byo biba birenze ibyo umuntu atekereza.


Kimwe mu byihariye biheruka, ni aho polisi yo mu murwa mukuru Delhi yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 kubera gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 86.

Swati Maliwal ukuriye Delhi Commission for Women yabwiye BBC ati: "Kuwa mbere nimugoroba yari imbere y’iwe ategereje umugabo umuzanira amata ubwo undi mugabo yahamusanze.

"Amubwira ko usanzwe amugemurira amata atari buze maze amusaba ko amujyana akamwereka aho yabona amata."

Uyu mukecuru yarandaye aramukurikira, amugeza hafi aho ahantu bororera amatungo amusambanya ku ngufu, nkuko Madamu Maliwal abivuga.

Ati: "Yaratakambye ngo amuveho, amubwira ko angana na nyirakuru. Ariko uwo mugabo akomeza kumugirira nabi nta mpuhwe, mu gihe undi yageragezaga kwirwanaho."

Abaturage batambukaga hafi aho bumvise umukecuru ataka baramutabara. Uwamukoreraga ’ibya mfura mbi’ bamushyikiriza polisi.

Ejo kuwa kabiri Madamu Maliwal yasuye uyu mukecuru wahohotewe iwe, avuga ko kumubona "byari biteye agahinda".

Ati: "Ushenguka umutima iyo akubwiye ibyo yakorewe. Afite ibikomere mu maso n’ahandi ku mubiri ndetse yambwiye ko byamuteye kuva amaraso mu gitsina. Afite ihungabana rikomeye cyane."

Madamu Maliwal yasabye ko uwamukoreye ibi ahanishwa urwo gupfa, avuga ko "atari umuntu".

Ati: "Ngiye kwandikira ushinzwe ubucamanza i Delhi na guverineri w’umujyi bihutishe ikirego cye kandi bamumanike mu mezi atandatu".

Mu Buhinde, gufata ku ngufu n’irindi hohotera rishingiye ku gitsina byagiye kumenyekana cyane kuva mu kwa 12/2012 ubwo umukobwa w’imyaka 23 wigaga ubuvuzi yafashwe ku ngufu n’abagabo benshi akanakubitwa cyane, mu modoka rusange itwara abantu iri kugenda muri Delhi.

Yapfuye azize ibikomere hashize iminsi akorewe ibyo. Bane mu bamuhohoteye bahanishijwe urwo gupfa bicwa bamanitswe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Nubwo hashyizwe imbaraga mu gukurikirana bene ibi byaha mu Buhinde, umubare wabyo wakomeje kwiyongera muri icyo gihugu.

Ikigo cya leta gikurikirana ibyaha kivuga ko polisi yabaruye ibirego 33,997 byo gufata ku ngufu mu mwaka wa 2018 gusa - imibare ivuze ko buri minota 15 hakorwa icyo cyaha.

Impirimbanyi zamagana ibi byaha zivuga ko imibare nyakuri yabyo irenze cyane iyi izwi kuko hari ibyaha byinshi nk’ibi bikorwa ntibiregerwe.

Kandi byose ntabwo bigera mu itangazamakuru - ibikoranywe ubugome bukabije n’ibyihariye cyane nibyo bivugwa mu binyamakuru.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amerika yongereye ingabo muri Syria nyuma yo gukozanyaho n’Uburusiya

Amerika yongereye abasirikare isanzwe ifite muri Syria nyuma yuko...
19 September 2020 Yasuwe: 2664 0

Uganda: Imfungwa 200 zatorotse gereza ziba n’imbunda za Leta

Abategetsi bavuga ko imfungwa zirenga 200 zaraye zitorotse gereza yo mu...
17 September 2020 Yasuwe: 1282 0

Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi ziyemeje kubuhirika ku...

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Red Tabara zatangaje ku mugaragaro ko zigiye...
16 September 2020 Yasuwe: 4595 0

Perezida Trump yongeye guha gasopo Iran ivugwaho gushaka gukora mu jisho...

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasezeranyije "gukuba...
15 September 2020 Yasuwe: 926 0

Impunzi 6 zo muri Sudani y’Epfo zishwe n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari...

Impunzi 6 zikomoka muri Sudani y’Epfo zaraye zishwe izindi 4 zirakomereka mu...
13 September 2020 Yasuwe: 792 0

Burundi: Abantu Batandatu Baguye mu Gitero mu Kayanza

Abantu batandatu bishwe mu ijoro ryo kuwa Kane, babiri barakomereka mu...
12 September 2020 Yasuwe: 1191 0