skol
fortebet

Uburundi bwamenyesheje amahanga ko budashobora kwihanganira u Rwanda

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

Leta y’u Burundi yashyize hanze itangazo ririmo amagambo akomeye bumenyesha amahanga ko budashobora gukomeza kwihanganira u Rwanda ngo ruri kubagabaho ibitero.

Sponsored Ad

Umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye yatangaje ko ngo igihugu ke cy’u Burundi ngo kigiye gufata ingamba zikwiriye kuko kidashobora kwihanganira agasuzuguro k’u Rwanda ngo rukomeje kubagabaho ibitero.

Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru cyavuze ko uyu muvugizi w’u Burundi yabwiye amahanga ko nta gikozwe ku cyo yise “Agasuzuguro k’u Rwanda” umutekano w’akarere ushobora guhungabana.

Prosper Ntahorwamiye yabwiye Umuryango w’Abibumbye (ONU), uw’Ubumwe bw’Afurika (AU), uw’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CPGL) ndetse n’Uhuza Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC) kugira icyo bakora ku iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga y’akarere ajyanye n’umutekano, amahoro n’iterambere.

Leta y’u Burundi ishinja ingabo z’u Rwanda kuyigabaho ibitero birenze kimwe harimo n’icyagabwe muri komine ya Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo 2019, kigahitana abasirikare b’u Burundi benshi.

U Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ibi bitero u Burundi burushinja aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko ibyo birego nta shingiro bifite.

Mu minsi ishize,umutwe wa FRB-ABARUNDI wavuze ko ari wo wagabye iki gitero cy’I Mabayi kugira ngo wibutse Nkurunziza ko yanze kubahiriza amasezerano ya Arusha.

Leta y’u Burundi yigeze gusaba ubunyamabanga bw’ishyirahamwe rya EAC gukora iperereza ku ruhare rw’u Rwanda mu gitero cyabaye taliki 10 Nyakanga 2015 muri komine Kabarore mu ntara ya Kayanza ariko uyu muryango ubasubiza ko ibyo birego byabo ku Rwanda nta bimenyetso bifite.

Ibitekerezo

  • Ibyo babyita kuba ikigwari. Arabwira amahanga se ngo agire ate?

    ALIKO IBYO ABARUNDI BAVUGA BARABIZI !!MU BANTU BAVUGA BISHE BICA BAFASHE NTA MUSILIKARE WU RWANDA BEREKANYE.AHUBWO NIBO BADUSUZUGUYE NGAHO NABABWIRA IKI UTARABUSCYA ABWITA UBUMERA

    ABARUNDI ICYO BAZI NUKUVUGA GUSA UJYA GUTERA SE ABANZA KUBIMENYESHA AMAHANGA AHUBWO UBWOBA BWARABAMAZE NGO KUVA KUMYAKA 16 NGO NTIBARYAME!! NABASILIKARE BARARYAMYE ISONI ZIBISHE NGO NU RWANDA ABO BATURAGE WASANGA ALIBO BASHOBOYE UBULINZI !!U WAKUMVA BAVUGA YAGIRANGO,.HALI CYO BASHIBOYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa