skol
fortebet

Ubushinwa bugiye kwerekaTaiwan yakiriye Pelosi wa USA ingufu zabwo

Yanditswe: Wednesday 03, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’inteko ishingamategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, yavuye muri Taiwan nyuma y’uruzinduko rwo munsi y’amasaha 24 yahagiriye. Arakomereza muri Korea y’Epfo n’Ubuyapani.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Wang Yi yavuze amagambo akomeye mu gihe Pelosi yari muri Taiwan, ashinja abanyapolitiki ba Amerika “gukina n’umuriro”.
Nyuma y’ibi, guhera ejo kuwa kane Ubushinwa buratangira imyiyereko ikomeye ya gisirikare irimo no kurasa ku nkengero za Taiwan.
Beijing yasabye amato n’indege byo mu (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’inteko ishingamategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, yavuye muri Taiwan nyuma y’uruzinduko rwo munsi y’amasaha 24 yahagiriye. Arakomereza muri Korea y’Epfo n’Ubuyapani.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Wang Yi yavuze amagambo akomeye mu gihe Pelosi yari muri Taiwan, ashinja abanyapolitiki ba Amerika “gukina n’umuriro”.

Nyuma y’ibi, guhera ejo kuwa kane Ubushinwa buratangira imyiyereko ikomeye ya gisirikare irimo no kurasa ku nkengero za Taiwan.

Beijing yasabye amato n’indege byo mu mahanga kutegera agace kari hafi ya Taiwan mu gihe cy’iyo myiyereko izageza ku cyumweru.

Akarere k’inyanja kazengurutse Taiwan gasanzwe kagendwa cyane n’amato y’ubucuruzi.

Taiwan iravuga ko ibikorwa Ubushinwa bugiye gukora binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Ubushinwa bufata Taiwan nk’intara yayo yabwiyomoyeho kandi bwifuza kugarura ku gihugu, byaba ngombwa ku ngufu.

Ubushinwa bwagaragaje uburakari bukomeye kubera urugendo rwa Pelosi muri Taiwan, urugendo perezida wa Amerika yavuze ko atari ashyigikiye.

Pelosi yakoze iki muri Taiwan?

Perezida wa Taiwan, Madamu Tsai Ing-wen, yatangaje ubutumwa kuri Twitter avuga ko uruzinduko rwa Pelosi ari ubutumwa ku isi ko “demokarasi ziri kumwe” mu bibazo zihuriyeho.

Kuwa gatatu nijoro, Pelosi yagiranye inama mu muhezo n’umukuru wa National Human Rights Museum mu murwa mukuru Taipei

Yaganiriye n’umucuruzi w’ibitabo Lam Wing Kee, wahungiye muri Taiwan mu 2019 nyuma yo gufungirwa mu Bushinwa

Yaganiriye na Lee Ming-che, umunya-Taiwan wafungiwe mu Bushinwa mu 2017 akarekurwa muri uyu mwaka.

Ubushinwa bumaze gukora iki kuri uru ruzinduko?

Beijing ntiyahishe uburakari yatewe n’uru ruzinduko, ivuga ko ruhonyora ubusugire bw’Ubushinwa nk’igihugu.

Ibi ni ibyo Ubushinwa bumaze gukora kuva bigaragaye ko Nancy Pelosi arimo kwerekeza kuri kiriya kirwa:

Hashize iminota 16 indege ihamugejeje kuwa kabiri nijoro, Ubushinwa bwahise butangaza imyiyereko miremire ya gisirikare – irimo kurasa “amasasu agera kure” – mu mazi akikije Taiwan.

Iyo myiyereko izatangira kuwa kane kugera ku cyumweru, Beijing yasabye amato n’indege z’amahanga kutagera muri ako karere muri iyo minsi.

Ubushinwa bwafashe ingamba z’ubukungu – buhagarika ubucuruzi bw’ibintu byinshi by’ibanze hagati yabwo na Taiwan, bunahagarika business z’ibiribwa zirenga 100 zo muri Taiwan.

Beijing yatumujeho kandi ambasaderi wa Amerika gutanga ibisobanuro.

Ibyibanze kuri Taiwan n’Ubushinwa

Iby’ibanze ku mibanire y’Ubushinwa na Taiwan;

Kuki birebana nabi? Amateka ya Taiwan n’Ubushinwa ni maremare kandi arakomeye gusobanuka. Byatandukanyijwe mu ntambara y’imbere mu gihugu mu myaka ya 1940, ariko Beijing ishimangira ko iki kirwa kigomba kuyigarukaho, byaba ngombwa ku ngufu.

Taiwan itegetswe ite? Iki kirwa gifite itegekoshinga ryacyo, abategetsi batowe, n’abantu bagera ku 300,000 bari mu gisirikare.

Ni inde wemera Taiwan? Ibihugu bicye nibyo byemera Taiwan nk’igihugu kigenga.

Byinshi ahubwo byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano w’ubutegetsi wemewe ifitanye na Taiwan ariko ifite itegeko riyitegeka gufasha iki kirwa mu buryo bwo kwirinda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa