skol
fortebet

Ubushinwa: Umusozi wahombotse utaba abarenga 100 [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

Abantu 120 baburiwe irengero kubera inkangu y’ umusozi wahombotse ugasenya amazu agera kuri 40.
Ibi byabereye mu ntara ya Sichuan mu gihugu cy’ ubushinwa mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 rishyira ku wa 24 Kamena.
Iyi nkangu ije ikururikira imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri aka gace.
Nk’ uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje abantu bane nibo byamaze kumenyekana ko bahitanye n’ iyi nkangu y’ umusozi. Ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero birakomeze.
Perezida w’ Igihugu cy’ u Bushinwa Xi (...)

Perezida w’ Igihugu cy’ u Bushinwa Xi Jinping yasabye abari mu bikorwa by’ ubutabazi guhuriza hamwe amaboko. Ati “Mukore iyo bwabaga”

Abantu batatu gusa nibo bamaze kuboneka bakaba bajyanywe mu bitaro. Aba bantu babonetse nyuma y’ aho abarimo gukora ubutabazi bifashishije umugozi bagahirika igitare kinini.

Umwe muri batatu babonetse ni uruhinja. Abatabazi bavuga ko urwo ruhinja barusanze rusinziye mu kindedezi cy’ amazi. Ababyeyi b’ uru rushinja ntibaraboneka.

Agace ka Sichuan ni kamwe mu duce tw’ u Bushinwa dukunze kwibasirwa n’ ibiza. Muri 2008 aka gace kwibasiwe n’ iruka ry’ ikirunga ryahitanye abagera ku bihumbi 84. Muri bo 37 bari abakerarugendo bapfuye bagwiriye n’ igitare kinini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa