skol
fortebet

Uganda: 30 nibo bimaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’ ubwato

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

Leta ya Uganda yamaze kwemeza ko abantu 3O bapfiriye mu mpanuka ikomeye ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Victoria mu ijoro ryakeye.

Sponsored Ad

Abantu 26 nibo bamaze kurokorwa nk’ uko byatangajwe n’ igisirikare cya Uganda kirwanira mu mazi kirimo gufatanya na polisi mu bikorwa by’ ubutabazi.

Abarohamye ni abantu 100 bari mu byishimo muri iki kiyaga. Bagendaga barya, banywa inzoga ari nako babyina umuziki.

Icyateye iyi mpanuka birakekwa ko ari ugupakira abantu barenze ubushobozi bwabwo no kuba ikirere kitari kimeze neza.

Ibikorwa by’ ubutabazi birakomeje. Abarohamye bari bagiye mu birori barohama bari hafi kugera mu mujyi wa Kampala.

Abarobyi babonye ko ubu bwato burimo kurohama bihuta bajya gutabara abari muri ubu bwato basimbukira mu bwato buto bubiri bw’ abarobyi nabwo buhita burohama. Abari bagiye gutabara nabo bapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa