skol
fortebet

Uganda: Abagore baca amafaranga abagabo babo ngo babahe igitsina

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

Nibura abagore 31,000 muri iki gihugu ntibakemera gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo batabanje kubishyura amafaranga.

Sponsored Ad

Impamvu aba bagore batanga ngo ni uko igihe umugabo adashaka kubahiriza inshingano ze mu rugo ngo nawe aba agomba kwishyura kugira ngo aryamane n’umugore we.

Ngo aba bagore bafashe iki kemezo nyuma yo kubona ko abagabo benshi batakaza imitungo yabo mu kunywera ibisindisha aho kuyakoresha bita ku bagore babo no kubakunzi babo.

Nkuko ikinyamakuru the New Vision cyo muri Uganda cyabitangaje, ibi ngo byatangiye ari ikibazo kihariye mu mugi wa Kampala none ubu ngo kimaze kuba ikibazo mu gihugu hose.

Ruth Nalugwa umunyamabanga w’umuryango w’ubumwe bw’abagore, w’itorero Anglican umaze imyaka myinshi muri iki gihugu, nawe yemeje aya makuru kimwe n’abagore benshi n’indi miryango ishinzwe ubuvugizi muri Uganda nabo bashyigikira iki gitekerezo.

Tina Musuya impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore akaba n’umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo gikumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo (CEDOVIP) yagize ati " Niba abagabo bihunza inshingano ubu bukaba aribwo buryo bwonyine abagore babakuraho amafaranga yo utunga ingo zabo, mubareka babikore.”

Gusa imiryango y’amadini na Guverinoma ntibashyigikiye iki gitekerezo kuko babona ko kidakwiriye.

Rev. Simon Lokodo Minisitiri ushinzwe amahame n’imibanire

Ati “Gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore ni uburenganzira bw’abagabo. Kwanga kuryamana n’umugabo wawe ntibikwiye. Kuki abagore bakwaka amafaranga abagabo babo kugira ngo babahe igitsina? Iki ni ikimenyetso cyo kwica umuco.”

The New Vision yatangaje ko mu mwaka wa 2015, abagore 150 aribo bari basabye abagabo babo kubishyura ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa