skol
fortebet

Uganda: Abantu batandatu bakuriranyweho gutamba umwana w’ imyaka itatu

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Uganda ,mu Karere ka Luweero iratangaza ko yataye muri yombi umugabo hamwe n’abaturanyi be 5 bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 3 y’amavuko wishwe akaswe ingoto bivugwa ko yatanzweho igitambo.
Nk’uko bitanganzwa n’umuyobozi ukuriye agashami k’ubugenzacyaha mu ka Karere ka Luweero,Raymond Jaggwe ngo umurambo w’uyu mwana wasanzwe mu gace ka Bweyeyo nyuma y’uko aburiwe irengero ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize.
Uyu muyobozi (...)

Uyu muyobozi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera , Muhamudu Kasiba wakorewe isuzuma ndetse hakaba haratanzwe uburenganzira bwo gushyingura ndetse ko mu batawe muru yombi harimo n’umuvuzi wa gakondo.

Jaggwe akomeza avuga ko nyina w’uyu mwana , Betty Nakazibwe ariwe wavuze ko yabuze nyuma yo kumusiga aryamye mu rugo yagaruka akamubura nk’uko bitangazwa na Daily Monitor.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Savannah , Edward Kyaligonza yavuze hatangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mwana kugira ngo harebwe niba koko yarakoreshejwe nk’igitambo mu buvuzi gakondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa