Uganda:Abapolisi bazindukiye mu masengesho yo gusabira Itegekonshinga-AMAFOTO

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 20 October 2017 Yasuwe: 1687

Kuwa Kane tariki ya 19 Ukwakira2017 abaturage batunguwe no kubona abapolisi bashyize hasi imbunda batera indirimbo z’amazamuka baramya umwami n’umukiza ari nako batamba basaba Imana kugarura ituze n’amahoro muri iki gihugu kirimo kutavuga rumwe kubera umushinga w’ihindurwa ry’Itegeko nshinga.

Amafoyo yafashwe n’ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa muri Uganda,agaragaza aba bapolisi bari ku murongo imbere yabo umwe ufite Bibiliya agaragaza umurindi mu kwigisha ijambo ry’Imana.

Abapolisi bari bateraniye guha Imana icyubahiro
Abapolisi bo kuri sitasiyo ya Natete muri Uganda, buri umwe yakoze uko ashoboye ngo yiyereke Imana anayiture ibibazo byugarije Uganda.Hari abifashe mu mutwe, abandi barunamye bateze amatwi ijambo ry’Imana ku rundi ruhande hari n’abandi bafite ibitabo by’indirimbo bari kuririmba.

Iki kinyamakuru kivuga ko amasengesho bayatangiye mu rucyerera basengera gusengera ibibazo biri mu gihugu cyabo bijyanye no guhindura ingingo ya 102 mu Itegekonshinga rya bo.

Aba bapolisi bari bateraniye imbere y’ibiro bya bo basaba Nyagasani ngo abarinde amakuba mu kazi ka bo mu gihe imyivumbagatanyo ikomeje mu gihugu cya bo ku batavuga rumwe n’abashyigikiye ko iriya ngingo ihinduka.

Kuvanaho ingingo y’imyaka Umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje byatuma Perezida Yoweri Museveni yemerewa kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye mu 2021.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuganga wongere ikibuno cy’ umugore bikamuviramo urupfu yatawe muri...

Polisi yo muri Brazil yataye muri yombi Dogiteri Denis Furtado uzwi cyane...
22 July 2018 Yasuwe: 849 0

Hatahuwe amayeri abatekamutwe bo muri Kenya bakoresha biba amafaranga kuri...

Muri Kenya, telefoni zigendanwa ni nka konti zo muri banki aho bamwe...
22 July 2018 Yasuwe: 1055 0

Ubushyuhe bukabije bumaze kwica abantu 30 mu Buyapani mu gihe...

Abantu mu bice bitandukanye by’Ubuyapani basabwe kwigengesera kubera...
22 July 2018 Yasuwe: 743 0

Uganda: Umupolisi yarashe umuntu nawe ahita yitura hasi arapfa

Siraj Tibata wari umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Molo muri Tororo,...
16 July 2018 Yasuwe: 1240 0

Abana bari baheze mu buvumo muri Thailand bose bakuwemo

Igisirikare kirwanira mu mazi cyo muri Thailande cyari kiyoboye ibikorwa...
10 July 2018 Yasuwe: 1334 0

Abandi bana 4 nabo bakuwe muri bwa buvumo bwo muri Thailand

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabili tariki 10 Nyakanga ibinyamakuru byo muri...
10 July 2018 Yasuwe: 864 0