skol
fortebet

Uganda:Abapolisi bazindukiye mu masengesho yo gusabira Itegekonshinga-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuwa Kane tariki ya 19 Ukwakira2017 abaturage batunguwe no kubona abapolisi bashyize hasi imbunda batera indirimbo z’amazamuka baramya umwami n’umukiza ari nako batamba basaba Imana kugarura ituze n’amahoro muri iki gihugu kirimo kutavuga rumwe kubera umushinga w’ihindurwa ry’Itegeko nshinga.
Amafoyo yafashwe n’ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa muri Uganda,agaragaza aba bapolisi bari ku murongo imbere yabo umwe ufite Bibiliya agaragaza umurindi mu kwigisha ijambo ry’Imana. Abapolisi bari (...)

Sponsored Ad

Kuwa Kane tariki ya 19 Ukwakira2017 abaturage batunguwe no kubona abapolisi bashyize hasi imbunda batera indirimbo z’amazamuka baramya umwami n’umukiza ari nako batamba basaba Imana kugarura ituze n’amahoro muri iki gihugu kirimo kutavuga rumwe kubera umushinga w’ihindurwa ry’Itegeko nshinga.

Amafoyo yafashwe n’ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa muri Uganda,agaragaza aba bapolisi bari ku murongo imbere yabo umwe ufite Bibiliya agaragaza umurindi mu kwigisha ijambo ry’Imana.

Abapolisi bari bateraniye guha Imana icyubahiro
Abapolisi bo kuri sitasiyo ya Natete muri Uganda, buri umwe yakoze uko ashoboye ngo yiyereke Imana anayiture ibibazo byugarije Uganda.Hari abifashe mu mutwe, abandi barunamye bateze amatwi ijambo ry’Imana ku rundi ruhande hari n’abandi bafite ibitabo by’indirimbo bari kuririmba.

Iki kinyamakuru kivuga ko amasengesho bayatangiye mu rucyerera basengera gusengera ibibazo biri mu gihugu cyabo bijyanye no guhindura ingingo ya 102 mu Itegekonshinga rya bo.

Aba bapolisi bari bateraniye imbere y’ibiro bya bo basaba Nyagasani ngo abarinde amakuba mu kazi ka bo mu gihe imyivumbagatanyo ikomeje mu gihugu cya bo ku batavuga rumwe n’abashyigikiye ko iriya ngingo ihinduka.

Kuvanaho ingingo y’imyaka Umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje byatuma Perezida Yoweri Museveni yemerewa kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa