skol
fortebet

Uganda: Imfungwa 200 zatorotse gereza ziba n’imbunda za Leta

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bavuga ko imfungwa zirenga 200 zaraye zitorotse gereza yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda bituma ubuzima buhagarara mu mujyi iherereyemo, mu gihe inzego z’umutekano zigerageza kuzikurikirana.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko izo mfungwa zishe umusirikare umwe washatse kuzihagarika ubwo zatorokaga gereza ya Moroto, mbere yuko zihungira mu misozi.

Abasirikare n’abacunga-gereza barimo gukurikirana abo batorotse, amakuru avuga ko batorokanye imbunda 15 n’amasasu.

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko mu mirwano yabaye mu ijoro ryacyeye imfungwa ebyiri zari zatorotse zongeye gufatwa naho ebyiri ziricwa.

Iyo gereza yubatse ku birenge by’umusozi wa Moroto, ahantu hitaruye umujyi wa Moroto, umujyi mukuru mu karere ka Karamoja.

Nkuko inkuru y’ibiro ntaramakuru Associated Press ibivuga, izo mfungwa ziyambuye imyenda y’umuhondo iziranga ubundi zihungira mu misozi zambaye ubusa mu kwirinda ko hagira uzitahura.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko kurasana kwabayeho kwatumye ubuzima buhagarara mu mujyi wa Moroto.

Akarere ka Karamoja gakunze kurangwamo umutekano mucye kubera kwiba amatungo n’ibikorwa by’urugomo rukoreshejwe imbunda, nkuko umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire uri i Kampala abivuga.

Yongeraho ko gahunda ya leta yo mu myaka ya 2000 yo kwaka intwaro abaturage bazitunze bitemewe n’amategeko yatumye nyinshi ziva mu maboko y’abasivile, ariko ko hakomeje kubaho ubushyamirane bwa hato na hato mu baturage.

Amakuru avuga ko igisirikare cya Uganda cyahise gitangira gukurikira izi mfungwa gikoresheje kajugujugu ya Gisirikare.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa