skol
fortebet

Uganda: Ingabo zirinda Perezida zagaraguye umugabo azira kwihagarika hafi y’umukobwa wa Museveni

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Ms Patience Museveni Rwabwogo, umukobwa wa Perezida Museveni
Umwe mu basirikari barinda umukuru w’igihugu araregwa guhohotera umugabo witwa Musa Ssali amuziza kwihagarika hafi y’aho umukobwa wa Perezida Museveni, Ms Patience Museveni Rwabwogo, yari ari.
SSali w’imyaka 30,ngo yitaje abasirikari (abaGP) agira ngo yikiranure n’umubiri we ahantu hagenewe icyo gikorwa. Ibi bikaba byarabaye ku itariki ya mbere y’uku kwezi.
Nk’uko bivugwa n’umwe mu babibonye, abajepe bane bahise bazenguruka Ssali (...)

Sponsored Ad

Ms Patience Museveni Rwabwogo, umukobwa wa Perezida Museveni

Umwe mu basirikari barinda umukuru w’igihugu araregwa guhohotera umugabo witwa Musa Ssali amuziza kwihagarika hafi y’aho umukobwa wa Perezida Museveni, Ms Patience Museveni Rwabwogo, yari ari.

SSali w’imyaka 30,ngo yitaje abasirikari (abaGP) agira ngo yikiranure n’umubiri we ahantu hagenewe icyo gikorwa. Ibi bikaba byarabaye ku itariki ya mbere y’uku kwezi.

Nk’uko bivugwa n’umwe mu babibonye, abajepe bane bahise bazenguruka Ssali batangira kumuhata ibibazo. Musa Ssali, uri mu gisibo cya Ramadhan, yakanzemo abonye umwe muri abo basirikari ahise amukubita ikintu mu mutwe amutegeka gukuramo ipantaro ye hanyuma anigaragure mu nkari yanyaye.

Abivuga muri aya magambo, “Umugabo mugufi w’inzobe wasaga naho ariwe uyoboye abandi, yambwiye ibintu ntumva mu rurimi rw’Urunyankole ngo “byaama” (ryama hasi). Musabye ko yakoresha Uruganda cyangwa icyongereza, ahubwo ahita yongera kunkubita ikintu mu mutwe anantera urushyi.”

Umwe mu bagenzi babirebaga yahise yirukira kubibwira umugore wa Ssali.

Umwofisiye mukuru muri Special Forces za Pererzida yasabwe n’inzego zakiriye iki kirego kugira icyo abivugaho ariko ntiyagira icyo atangaza. Gusa, yasabwe kwitaba ibiro bikuru by’i Entebbe ngo agire ibyo abazwa ku ihohotera ryakorewe Ssali.

Kapiteni Frank Murema, uyobora Civil-Military Co-opreation, yavuze ko ahora aharanira gufasha abaturage ndetse anasaba abaturage kujya batanga amakuru mu gihe babonye umusirikari witwara nabi akaba yabihanirwa.

Abwira urwego rwa Polisi, Ssali yagaragaje urugomo yagiriwe n’uyu musirikari, aho bamutegekaga kwigaragura mu nkari ze banamukubita.

Yagize ati "Nta ntege zo kwiruka nari mfite kandi ukuboko yanjye yari amaze kuremba [ukuboko kwavunitse ]. Ntekereje uko meze, nahisemo kuguma hasi nuko umwe muri abo basirikari ntiyabona amarira yanjye, ndetse ntiyumva imbabazi bagenzi be bansabiraga ahubwo akomeza kunkubita kugeza ubwo mugenzi we yantabaye.”

Ssali yategetswe gutema igihuru cyose cyari aho hantu ndetse ngo byari bigoranye kuko harimo ibiti bisaba umuhoro kandi ntawo afite. Atarakora ibyo bamutegetse, umwe muri ba basirikari ahita asingira inkoni maze si ikiboko ku maguru, ku maboko no ku kibuno arakirya karahava.

Abandi basirikari babonye ko inkoni zimurembeje, basabye uwakubitaga ko amureka ngo agende ariko ngo abanze kwandurura umwanda wari aho yakubitiwe n’ahahakikije.

Ssali avuga ko yanze gutoragura umwanda wari ugizwe n’amasashe yavuyemo inzoga z’ibiyobyabwenge cyane ko imyemerere ya Islam itemera inzoga. Ibyo byatumye yongera guhatwa igiti.

Ssali yaje kurekurwa nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ahita ahitirako kubimenyesha umuyobozi w’agace atuyemo. Yasanze umuyobozi adahari noneho asubira iwe aho umugore yaraye amukandisha amazi ashyushye n’umunyu agira ngo yomore ibisebe byari ku mubiri w’umugabo we. Bahisemo gukoresha ubwo buryo ngo kuko Ssali atari afite amafaranga yamushoboza kujya mu bitaro.

Nyuma yo kumva inama y’umukoresha we, Ssali yajyanye ikirego kuri polisi na Polisi imusaba kuzana icyangombwa kigaragaza ko yakubiswe gitanzwe na dogiteri mukuru.

Amashilingi 20 000 kuri we yari menshi kugira ngo bamufate ibizamini, ndetse n’umukozi umwe ku bitaro amuca integer amubwira ko hari abantu benshi bahohotewe na Special Forces za Uganda hanyuma bakazana ibibazo byabo, gusa ntibigire icyo bitanga.

Ssali ati “Yangiriye inama yo kubyibagirwa ngo kuko nta kintu na kimwe batwara uwo musirikari.”

Ssali avuga ko yafashe gahunda yo kugurisha ihene ze cyangwa se akaka Bosi we umwenda ngo yishyure ibizamini ibitaro byamufashe ariko nyuma y’inama za muganga yahisemo kubyihorera.

Ssali, “Nta bufasha n’amafaranga byabo nkeneye; gusa ntihashira icyumweru badakubise abaturage bitemberera. Njye icyo nshaka ni uko bareka guhohotera abantu.”

Ukuriye Special Forces, Kapiteni Murema yanze kugira icyo avuga ku rugomo rukorwa n’abasirikari ayoboye ahubwo avuga ko hari ingabo nyinshi zisanzwe muri gisirikari cya Uganda (UPDF) zikorera muri Entebbe no mu nkengero zayo bityo ngo bikaba bigoranye kwemeza ko ari za Special Forces zihohotera abaturage.

Ibitekerezo

  • Birababaje Kubona Abashinzwe Kurinda Abantu Aribo Bahohotera Abo BashinzweAbabigizemo Uruhare Bose Babibazwe

    Mu bihugu biyoborwa nigitugu niko bimera usanga abana babaperezida bagira za escoti zidateganywa namategeko bagera kuri feux rouge bagahagarika abantu bose kandi ntaho byanditse mu mategeko ya leta. Abagomba guhabwa ibyo byubahiro mugihugu bagenwa namategeko ariko iwacu byose usanga buri muntu wese arihejuru yamategeko.Ariko bose birangira batorongeye bagahinduka zeru.

    bajye bigira ku rwanda ntago RDF ihohotera abantu, hariya haracyaba politike ivuga ngo "uzi icyo ndicyo" ibyo byaracitse mu rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa