skol
fortebet

Uganda: Pasika isize abarenga 150 batawe muri yombi

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yatangajeko yataye muri yombi abantu 162 nyuma yo gufatwa batwaye imodoka basinze ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’ izuka rya Yesu (Pasika).
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala, Emilian Kayima yavuze ko hagaragaraye impanuka 6 ariko zitagize n’ umwe zambura ubuzima.
Ati Muri rusange byari amahoro, mu ijoro ryo ku wa Gatanu twataye muri yombi abantu 132 bari batwaye imodoka basinze, ku wa Gatandatu dufata abandi 30 nabo bari batwaye basinze. Habaye impanuka esheshatu (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yatangajeko yataye muri yombi abantu 162 nyuma yo gufatwa batwaye imodoka basinze ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’ izuka rya Yesu (Pasika).

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala, Emilian Kayima yavuze ko hagaragaraye impanuka 6 ariko zitagize n’ umwe zambura ubuzima.

Ati Muri rusange byari amahoro, mu ijoro ryo ku wa Gatanu twataye muri yombi abantu 132 bari batwaye imodoka basinze, ku wa Gatandatu dufata abandi 30 nabo bari batwaye basinze. Habaye impanuka esheshatu ariko ntawe zahitanye”

Polisi ya Uganda itangaza ko hirya no hino mu gihugu hari hakwirakwijwe abapolisi mu rwego rwo gukaza umutekano w’ abaturage bizihizaga umunsi mukuru wa pasika.

Umunsi mukuru wa pasika ni umunsi abakiristo baha agaciro gakomeye kuko baba bazirikana umunsi wo gucungurwa kwabo, umunsi Yesu witanze kubera ibyaha byabo yazutseho.

Nubwo bimeze gutyo ariko abatemberera n’ ababa mu gihugu cya Israel aho Yesu, bibiliya yita umwana w’ Imana yavukiye, akahakurira yewe akanahapfira, umunsi wa pasika ntabwo bawizihiza. Abanya Israel bavuga ko bagitegereje umucunguzi uzaza kubacungura.

Pasika Abanya Israel bizihiza ni iy’ urugendo bakoze bava mu gihugu cya Egiputa berekeza mu gihugu cya Israel Imana yari yarabasezeranyije nk’ uko bibiliya ibivuga.

Abizihiza pasika y’ izuka rya Yesu kuri bo aba ari umunsi ukomoye aho usanga bahabwa amasakaramentu nka batisimu, ukaritiya n’ ayandi. By’ umwihariko kiliziya gatolika mu mategeko yayo harimo irivuga ngo “Urage uhabwa ukarisitiya mu gihe cya pasika” bigaragaza agaciro gakomeye baha uyu munsi mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa