Uganda: Umugore yafatanywe igikapu cyuzuye amasasu,imbunda na gerenade

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 29 January 2018 Yasuwe: 2312

Uganda-Polisi yo ku mupaka wa Elegu mu ntara ya Arua iratangaza ko yataye muri yombi ku wa Gatatu w’icyumweru dusoje umugore wari utwaye mu gikapu intwaro za Gisirikare ava muri Afurika y’Epfo yinjira muri Uganda.

Flavia Akech w’imyaka 42 yafatanywe igikapu cyarimo magazine 13 z’imbunda ya mashinigani(semi-automatic machine gun,SMG ) zirimo amasasu agera kuri 596.Yari atwaye kandi gerenade 33, imbunda ebyiri za pisitoli n’amasasu agera kuri 493 n’ibindi bikoresho bya gisirikare nk’uko Chimpreports yabyanditse

Uyu mugore yinjiye muri Uganda atwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA Noah ifite ibirango byo muri Uganda (UAP 771K), yari itwawe n’uwitwa Vincent Otema.

Polisi kandi ikomeza itangaza ko uyu mugore akimenya ko Polisi imushakisha yateze umumotari kugirango ace indi nzira ntanyure ku mupaka ariko birangira afashwe n’uyu mumotari.

Uwo mumotari yitwa Ronald Josie akaba yahise atabwa muri yombi na moto ye yatwaraga ifite puraki UDK 242A.

Raporo iherutse gushyirwa hanze n’igipolisi cya Uganda ivuga ko bamwe mu bakoresha intwaro mu bugizi bwa nabi muri iki gihugu bazikura muri Afurika y’Epfo.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuherwe Mohammed Dewji umaze iminsi yarashimuswe yabonetse

Inshuti y’ umuherwe Mohammed Dewji wo muri Tanzania, yemeje ko uyu mugabo...
20 October 2018 Yasuwe: 1397 0

Trump yatakaje icyizere cy’ uko umunyamakuru Jamal yaba akiriho, abamwishe...

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko atizeye ko...
18 October 2018 Yasuwe: 858 0

Umugabo yatashye yasinze umugore we amukubita isuka aramwica

Umugore w’ imyaka 35 yishe umugabo we w’ imyaka amukubise isuka mu mutwe ubwo...
18 October 2018 Yasuwe: 1426 0

Umwarimu wo muri kaminuza muri Uganda yaguye hasi mu nama arapfa

Umwarimu muri Kaminuza ya Soroti mu Burasirazuba bwa Uganda yitabye Imana...
17 October 2018 Yasuwe: 1404 0

Leta y’ u Burundi yashinje Ububiligi urupfu rw’ igikomangoma Louis...

Igihugu cy’ u Burundi cyatangaje ko igihugu cy’ Ububiligi aricyo cyatanze...
14 October 2018 Yasuwe: 673 0

Abantu 12 batawe muri yombi kubera umuherwe washimutiwe muri...

Imwe mu nkuru zirimo kuvugwa cyane mu binyamakuru ni inkuru y’ umuherwe...
11 October 2018 Yasuwe: 1367 0