skol
fortebet

Uganda: Umugore yakubise umwana w’imyaka 9 mpaka amwishe kandi amubereye nyina wabo

Yanditswe: Monday 19, Jun 2017

Sponsored Ad

Aha ni mu rugo umwana yakubitiwemo mpaka yishwe/Luweero District
Polisi yo mu karere ka Luweero (Uganda) iri guhiga umugore w’imyaka 27 ukekwaho gukubita umwana abereye nyina wabo we (w’ imyaka icyenda) kugeza ashizemo umwuka.
Biravugwa ko uyu mugore yakubise uwo mwana amuziza amashilingi 5,000 yari yasize mu nzu akodesha hanyuma akaza kuyabura. Amashiringi ibihumbi 5 ya Uganda angana n’ amafaranga 1500 y’ u Rwanda.
Polisi ivuga ko uyu mugore bakimushakisha gusa ngo ntibaramenya aho yihishe. (...)

Sponsored Ad

Aha ni mu rugo umwana yakubitiwemo mpaka yishwe/Luweero District

Polisi yo mu karere ka Luweero (Uganda) iri guhiga umugore w’imyaka 27 ukekwaho gukubita umwana abereye nyina wabo we (w’ imyaka icyenda) kugeza ashizemo umwuka.

Biravugwa ko uyu mugore yakubise uwo mwana amuziza amashilingi 5,000 yari yasize mu nzu akodesha hanyuma akaza kuyabura. Amashiringi ibihumbi 5 ya Uganda angana n’ amafaranga 1500 y’ u Rwanda.

Polisi ivuga ko uyu mugore bakimushakisha gusa ngo ntibaramenya aho yihishe.

Eva Namugenyi , ukurikiranweho iki cyaha, ngo yakoresheje urusinga rw’amashanyarazi akubita umwana we hanyuma amutegeka kujya kuryama. Ahagana mu ma saa 5h00 zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, umwana w’umukobwa bamusanze yashizemo umwuka.

Abaturage baturanye n’aho ibi byakorewe bakaba banenzwe n’ubuyobozi kubwo kudatabara nyamara bari bumvise ijwi ry’umwana ataka ubwo yakubitwaga na nyirasenge uwo.

Nyuma yuko inzego z’umutekano zihagera, Polisi yahise itwara umurambo w’umwana ku kigo nderabuzima cya Kasana IV ngo hakorwe isuzuma.
Eva Namugenyi, ushinjwa iki cyaha, avukana na nyina w’umwana yicishije inkoni.

Ibitekerezo

  • Ko mbona is hiringi ryazamutse cyane. Mu minsi ishize watangaga 2500 y’ukwa Rwanda uga habwa 10000 yy’amashiringi none ni bitanu?

    Amashiringi 5000 (1250)

    Amashiringi 5000 (1250)

    Amashiringi 5000 (1250)

    Andika I hotels resp Hano nkuyu munymakuru wanditse ko amashiring 5000 anganga namafaranga 2500 aba azi iyo yandika kuki apfombya ifaranga ryuewand??

    Ubwose wowe Emmanuel uvuze iki koko?Uri injiji pe ntano kwihanganisha umuryango wabuze umwana NGO ishiringi rtazamutse!Gusa ababyeyi bagikora amahano nkayo bisubireho kuko Ababa barakubagana cyane.tujye tubahisha kure ibifite agaciro NATO batabyangiza bikatuviramo umujinya mubi watugeza Ku mabi nkayi

    agomba guhanwa rwose ibyo birakabije

    agomba guhanwa rwose ibyo birakabije

    agomba guhanwa rwose ibyo birakabije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa